Ubusanzwe u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu tariki ya 01 Gashyantare ukizihizwa mu Gihugu hose uko umwaka utashye. Ni Umunsi Abanyarwanda bibuka kandi bakazirikana Intwari z’Igihugu n’ibikorwa byaziranze.
Muri uyu mwaka, Umunsi w’Intwari z’Igihugu warijihijwe n’ubwo hari icyorezo cya Covid-19 ku nshuro ya 27, ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.
Tariki ya 20 Gashyantare, ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi inahagarariye u Rwanda no mu bihugu bya Autriche, Liechtenstein na Slovénie, yateguye umuhango wo kwizihiza umunsi w’Intwari.
Ni umuhango waganiriwemo ingingo zitandukanye zirimo Amateka y’ubutwari mu Rwanda, Ingero z’ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo, rugakizwa, Ubutwari bw’Abanyarwanda, Ubutwari, indangagaciro y’ibanze mu kubaka u Rwanda rwifuzwa, Uruhare rw’Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko mu guteza imbere u Rwanda rwubakiye ku muco n’ubutwari n’ubutwari bwo guca muri ibi bihe bitoroheye u Rwanda n’Isi muri rusange bitewe n’icyorezo cya Covid-19.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Rwakazina Marie Chantal yavuze ko ubutwari ari indangagaciro nyarwanda ikwiriye kuba iranga abanyarwanda aho bari hose.
Yavuze ko umunsi w’Intwari ukwiriye kuba umwanya wo kugaruka ku bikorwa by’ingirakamaro byaranze intwari z’u Rwanda no kuzigana.
Yagize ati “Tariki ya mbere Gashyantare buri mwaka, yemejwe na Leta y’u Rwanda nk’umunsi wo kuganira ku Butwari, tukibuka Intwari z’u Rwanda, tugatarama ndetse natwe tukanahiga uko tugiye kuzigana, dukora ibikorwa by’ubutwari. Hano iwacu twahisemo kuwizihiza uyu munsi, kugira ngo twitegure neza, dushobore no kuwitabira turi benshi.”
Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara ni umwe mu batanze ikiganiro. Ni umwe mu mpuguke n’inararibonye u Rwanda rufite, akaba mu b’imena batangije Umuryango FPR Inkotanyi ahagana mu 1987.
Yabaye Umunyamabanga Mukuru wa FPR – Inkotanyi (1987-1989); Komiseri ushinzwe ubukangurambaga (1989-1991) n’umuhuzabikorwa wa Politike n’igisirikare (1991-1993).
Yanabaye umudepite (1995-2000); ayobora Komisiyo yo gushyiraho Itegeko Nshinga (2000-2003); aba Umuvunyi Mukuru (2003-2012), umwanya yavuyeho ajya kuba Senateri. Ubu ni Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye.
Mu bandi batanze ibiganiro harimo Dr Karusisi Diane, impuguke mu ibarurishamibare n’ubukungu n’Umuyobozi wa Banki ya Kigali. Afite impamyubumenyi y’ikirenga mu by’ubukungu yavanye muri Kaminuza ya Fribourg mu Busuwisi.
Mbere yo kuba Umuyobozi wa BK, yabanje kuyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, akora no muri Perezidansi ya Repubulika. Hagati ya 2000 na 2006, yari umwarimu wungirije mu isomo ry’ibarurishamibare mu bukungu muri kaminuza ya Fribourg, nyuma akora mu kigo Credit Suisse Asset.
Dr. Utumatwishima Abdallah nawe yatanze ikiganiro. Yize ibijyanye n’ubuvuzi bwa muntu ubu akaba ari Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Rwamagana na Komiseri w’urubyiruko mu nama nkuru y’umuryango FPR Inkotanyi.
Dr Nyemazi Jean Pierre na we watanze ikiganiro, yize ubuvuzi bw’abantu. Yakoze imyaka igera kuri 12 muri Ministeri y’Ubuzima n’ibigo biyishamikiyeho mu myanya itandukanye. Yabaye Umuyobozi ushinzwe igenamigambi no gusuzuma ibikorwa mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima.
Yabaye kandi Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ubuzima akaba amaze umwaka umwe akora mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ku mwanya w’Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru Wungirije.
Umugoroba wo kwizihiza umunsi w’intwari ku banyarwanda baba mu Busuwisi, waranzwe n’ibiganiro byamaze amasaha atatu, kandi byitabiriwe na benshi.
Habayeho umwanya wo kubaza ku bari bitabiriye, bahabwa ibisubizo uko bishoboka. Muri uwo muhango kandi wabaye umwanya wo kumva injyana z’indirimbo ziranga ubutwari.
Reba ikiganiro twagiranye na Ambasaderi Rwakazina hizihizwa umunsi w’Intwari

















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!