Abanyarwanda baba mu Buholandi bahuriye mu mukino w’ubusabane (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 6 Kamena 2019 saa 10:53
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba mu Buholandi bahuriye mu mukino w’ubusabane n’abaturutse mu Rwanda bagize ikipe ya Karibu, wari ugamije ubusabane no kumenyana birushijeho.

Abari bagize ikipe ya Karibu barimo abigeze gukina umupira w’amaguru nk’umwuga ariko ubu babikora nk’abishimisha, bayobowe na Nzamwita Vincent De Gaulle wigeze kuyobora Ferwafa.

Ni umukino wabereye mu Buholandi nyuma y’uko iyo kipe yaherukaga gukina na Intare mu yo mu Bubiligi, warangiye amakipe yombi anganya ibitego 4-4. Umukino wo mu Buholandi wabaye tariki ya 1 Kamena, ubahuza ikipe ya Diaspora Nyarwanda, ubera mu Mujyi wa La Haye. Warangiye Karibu itsinze ibitego 5-3.

Ndabarasa Claude uyobora Diaspora nyarwanda mu Buholandi, yabwiye IGIHE ko uyu mukino waranzwe n’ibyishimo bikomeye.

Ati “Ni Umukino witabiriwe n’abantu bantu barenga 100 baje kogeza no kuramutsa bagenzi bacu nk’uko bisanzwe mu muco nyarwanda. Twagize ibihe byiza kandi by’ubusabane nyuma y’imikino, dusangira ibyo badusanganye.”

Rwagasana Fredy wo mu ikipe ya Karibu, we yabwiye IGIHE ko uretse imikino itandukanye, bagira n’ibikorwa binyuranye byo gufashanya hagati yabo, uwabyaye bakamuhemba, n’ibindi.

Ati “Muri Karibu turi abantu 30, iyo dusohotse binatuma dukangurira n’abandi babyifuza kuzaza gusura u Rwanda.”

Iradukunda Innocent uyobora ikipe yo mu Buholandi, yashimiye Karibu kuba abakinnyi bayo baremeye guhagarika imirimo yabo ya buri munsi bakajya gukina ndetse no gusabana n’Abanyarwanda bo mu Buholandi.

Yashimiye kandi ikipe y’Abanyarwanda ndetse n’ubuyobozi bwa Ambassade y’u Rwanda mu Buholandi bakomeje gukorera hamwe mu kugaragaza isura nziza y’ u Rwanda mu mahanga, bakoresheje ibikorwa bitandukanye birimo na siporo.

Uwari uyoboye abakinnyi ba Karibu, Nzamwita Vincent de Gaule, yashimiye kuba ikipe n’ababaherekeje bose barakiranywe urugwiro. Yanashimiye Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga witabiriye uyu mukino ndetse wakinnye ari kapiteni w’ikipe ya diaspora.

Yashimiye kandi abaterankunga ba Karibu barimo Banki ya Kigali na RDB. Nzamwita yanasabye ikipe yo mu Buholandi ko na yo yazakora uruzinduko umwaka utaha ikajya gukina mu Rwanda, ubutumire bwakiriwe neza cyane.

Amb. Karabaranga yashimye Abanyarwanda batuye mu Buholandi kuba mu gihe kitarenze umwaka barashoboye gukora ikipe igeze ku rwego rushimishije.

Yashimye kandi ikipe ya Karibu n’abayiherekeje kuba itarashatse guca ku rugo ngo ijye mu Bubiligi no mu Bufaransa gusa, ikemera no gukina ndetse ikanasabana n’ Abanyarwanda bo mu Buholandi. Yongeyeho ko byaba byiza imikoranire hagati y’aya makipe idahagarariye aha.

Uretse kuba ikipe yo mu Buholandi yazajya gukina mu Rwanda, Amb Karabaranga yanasabye Karibu guhuza abaterankunga bayo na Diaspora Nyarwanda yo mu Buholandi, kugirango barebe niba hari ibindi bakorana.

Ibi byose byasojwe n’ubusabane hagati y’abakinnyi n’abafana, basangira kandi bazihirwa mu gitaramo cya Kinyarwanda.

Ifoto y'amakipe yombi ari hamwe nk'urwibutso rwa kivandimwe
Ikipa ya Diaspora Nyarwanda mu Buholandi
Abakinnyi baramukanya mbere y'umukino
Abakinnyi bagaragazaga akanyamuneza kuva umukino ugitangira
Ikipe ya diaspora yishyushya mbere y'umukino
Abanyezamu babanje kwishyushya ukwabo mbere y'umukino
Wari umukino unogeye ijisho ku bafana
Ambasaderi Karabaranga wari kapiteni w'ikipe ya diaspora akurikira uwari ufite umupira ashaka kuwumwambura
Abanyarwanda baba mu Buholandi bitabiriye uyu mukino ku bwinshi
Ambasaderi Karabaranga asatira ashaka gutsinda igitego
Abakinnyi nubwo bari mu makipe atandukanye bari mu byishimo
Nzamwita Vincent De Gaulle wigeze kuyobora Ferwafa ni we wayoboye itsinda ry'ikipe ya Karibu
Amb. Jean Pierre Karabaranga avuga ijambo nyuma y'umukino
Nzamwita yasabye ikipe yo mu Buholandi ko na yo yazakora uruzinduko umwaka utaha ikajya gukina mu Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza