Abanyarwanda baba mu Bufaransa bihanangirije Le Monde ku bw’igishushanyo gipfobya Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Mata 2019 saa 04:37
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’abanyarwanda baba mu Bufaransa (CRF) wandikiye ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Le Monde ukihanangiriza ku gishushanyo giherutse gusohora gipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igishushanyo cyatambutse ku itariki 12 Mata 2019, mu gihe abanyarwanda n’isi yose bibukaga imyaka 25 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye igahitana abasaga miliyoni.

Le Monde n’umushushanyi wayo Serguei basohoye ikinyamakuru kirimo igishushanyo (Cartoon) hejuru cyanditseho ‘Rwanda’ kigaragaza abagabo babiri bafite umuhoro buri umwe ariko amajosi yabo nta mitwe iriho, ahubwo imitwe yatakaye hasi, umutwe umwe ubwira mugenzi wawo ngo ‘Twakwiyunze?’

Icyo gishushanyo cyarakaje cyane abanyarwanda cyane cyane abakibonye bakoresha imbuga nkoranyambaga, banatangiza ubukangurambaga bwo kwamagana Le Monde bise ‘#OyaLemonde.’

Icyo gishushanyo ugisesenguye neza gishaka kwerekana ko ibyabaye mu Rwanda atari Jenoside yibasiye ubwoko bumwe bw’abatutsi, ahubwo ari ugusubiranamo kw’amoko, cyangwa se ko habaye Jenoside abyiri.

Umunyamategeko wa CRF, Me Richard Gisagara ari na we wanditse iyo baruwa yabwiye IGIHE ko ibyakozwe na Le Monde biteye isoni kandi ari agasuzuguro.

Yagize ati “ Ntabwo ari ikintu twakwihanganira mu gihe hashize imyaka 25 dukora ibishoboka byose kugira ngo abantu bumve ko Jenoside ari ikintu gikomeye badashobora gufata uko biboneye cyane cyane hano mu Bufaransa hari abantu benshi bakekwaho kuba barayikoze cyangwa se bamwe mu bayobozi no mu basirikare hari abakekwaho uruhare muri Jenoside.”.

Me Gisagara avuga ko ikinyamakuru nka Le Monde atari cyo cyakabaye gisohora inyandiko nk’iyo ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko cyakurikiranye byinshi kuri yo.

Abagize CRF basaba ko u Bufaransa bukurikiza itegeko rimaze imyaka ibiri ritowe rihana abahakana n’abapfobya Jenoside.

Me. Gisagara ati “Turabasaba guhagarika gukora bintu nk’ibyo ntibizongere kubaho na rimwe. Ikindi turasaba ko itegeko ririho ryakurikizwa. Itegeko rivuga ko umuntu wese upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ashobora guhanishwa igifungo cy’umwaka umwe cyangwa se amande y’ibihumbi 45 by’amafaranga y’u Bufaransa.”

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron aherutse guhura n’abagize Ibuka mu Bufaransa yemera ko icyo gihugu kigiye gukora ibishoboka byose Jenoside yakorewe Abatutsi igahabwa agaciro ikwiriye, ikigishwa mu mashuri kandi abayigizemo uruhare bihishe mu Bufaransa bagafatwa.

Me Gisagara avuga ko iyo nzira nziza yatangiwe idakwiriye gukomwa mu nkokora n’imikorere y’ibinyamakuru nka Le Monde.

Ati “Kuba ikinyamakuru nka Le Monde gikomeye mu Bufaransa gitinyuka gukora igishushanyo nka kiriya ni ibigaragaza ko hakiri inzira ndende, bikaba bisaba ko tubishyiramo ingufu nyinshi kugira ngo bibave ku nzoka ntibazongere gutinyuka gukora ibintu nka biriya.”

Igitutu cy’abanyarwanda ku mbuga nkoranyambaga cyatumye Le Monde mu gicuku cyo kuwa 12 Mata yandika isaba imbabazi, ivuga ngo ‘Nubwo atari byo uwashushanyije yifuzaga kwerekana, ntabwo byari bikwiriye kuba byatangajwe kuriye […] Iryo kosa ntabwo rwose risobanuye ko ari ko twemera Jenoside yabaye mu Rwanda igahitana ubuzima bw’abagera kuri miliyoni.”

Kuri uyu wa Mbere kandi mu kinyamakuru Le Monde gisohoka ku mpapuro hasohotsemo inyandiko yanditswe n’umwanditsi mukuru wa Le Monde, Jérôme Fenoglio asaba imbabazi z’icyo gishushanyo cyasohotse gipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Si ubwa mbere Le Monde isohoye ibishushanyo bipfobya Jenoside kuko na nyuma ya 1994 yagiye ibisohora kandi ku bushake, bigakorwa ku nyungu z’abategetsi bayoboraga icyo gihugu muri icyo gihe.

Me Richard Gisagara wunganira mu mategeko umuryango w'abanyarwanda baba mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza