Nk’abandi banyarwanda bose, kuri uyu wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi iryo tsinda ryazindukiye mu muganda ryifatanyije n’abayobozi n’abakozi ba EDII.
Ibikorwa by’isuku byakozwe harimo gutoragura amasashi mu kigo imbere no mu nkengero z’ikigo, gukubura n’ibindi.
Nyuma y’umuganda habayeho no gucinya akadiho no gusangira mu rwego rwo gusabana.
Umuyobozi mukuru wa EDII, Dr. Snil Shukla yitabiriye umuganda anashimira abanyarwanda bateguye igikorwa cy’umuganda kandi abizeza ubufatanye.
Umuyobozi wa RICEM, Dr. Mukulira Olivier uyoboye abanyarwanda bari mu mahugurwa na we yitabiriye umuganda afata umwanya wo gusobanurira Abahinde umuganda ndetse n’akamaro kawo.
RICEM ni ikigo gishinzwe guhugura amakoperative, ba rwiyemezamirimo n’ibigo by imari biciriritse giherereye ku Kabusunzu mu murenge wa Nyakabanda akarere ka Nyarugenge.
Binyuze muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda abakozi bacyo boherejwe mu gihugu cy’u Buhinde mu mahugurwa yo gufasha abashaka kuba ba rwiyemezamirimo n’abasanzwe ari ba rwiyemezamirimo guhanga imirimo mishya no konoza ubucuruzi.
EDII ni ikigo gishinzwe guteza imbere kwihangira imirimo no gufasha ba rwiyemezamirimo gutera imbere. Guverinoma y’u Buhinde na Guverinoma y’u Rwanda bifitanye umushinga wo gushyira ikigo India Rwanda Development Center( IR EDC) nacyo kizaba gishinzwe gufasha abashaka kuba ba rwiyemezamirimo n’abasanzwe ari ba rwiyemezamirimo kugira ngo bakure.
Ni muri urwo rwego abanyarwanda 15 bagiye mu mahugurwa y’amezi abiri kugira ngo uwo mushinga ushyirwe mu bikorwa .





TANGA IGITEKEREZO