00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagoreka amateka y’u Rwanda aho bavugira turahazi, natwe tuhavugire ukuri- Amb. Nkulikiyinka

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 25 Mata 2021 saa 11:45
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi Christine Nkulikiyinka uhagarariye u Rwanda muri Denmark no mu bindi bihugu nka Norvège na Finlande yagaragaje ko abagoreka amateka y’ibyabaye mu Rwanda bagamije kuvuga ibinyoma baba bakwiye gusubizwa, bakabwirwa ukuri.

Yabitangarije mu muhango wahuje Abanyarwanda n’inshuti zabo wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye muri Finlande, tariki ya 24 Mata 2021. Iki gikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu bihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi ifite Icyicaro mu Mujyi wa Stockholm muri Suède.

Ambasaderi Nkulikiyinka yavuze ko icyorezo cya Coronavirus gikomeje kugariza Isi ku buryo abantu batashoboye guhura nkuko byari bisanzwe.

Ati “Ni umwaka wa kabiri ku buryo byabaye ngombwa ko dukoresha izi mbuga nkoranyambaga. Muri iyi minsi ishize turi mu cyunamo, twagize ibikorwa byo Kwibuka bitandukanye byabereye Norvège, Suède na Denmark.’’

Yasobanuye ko kwibuka ari igikorwa gikomeye kandi gifite akamaro n’uburemere bikwiye kubahirizwa.

Yakomeje ati “Ndashimira abateguye iki gikorwa bose, cyane cyane abayoboye Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Finlande. Murabizi ko icyunamo kimara iminsi 100, ari nayo minsi Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamaze.’’

Ambasaderi Nkulikiyinka yavuze ko mu minsi 100 hishwe Abatutsi barenga miliyoni, bibukwa mu mezi atatu.

Ati “Turabibuka kuko bari abacu, ababyeyi, abavandimwe n’inshuti twakundaga. Iyo tubibuka, twibuka buri muntu kuko ari ikiremwa Imana yiremeye. Buri wese muri bo yari afite izina, buri wese afite ibyiza yakoze tumwibukiraho, afite ibyo yagezeho n’ibindi yifuzaga kugeraho. Aba twibuka ntibakiriho, bishwe bazira ikintu kimwe gusa: kuba ari Abatutsi.’’

Jenoside yakoranywe ubugome bw’indengakamere ku buryo hari n’imiryango yazimye burundu, aho nta n’umwe wayirokotse.

Imibare GAERG iheruka yerekanye ko imiryango yazimye irenga 15.593 igizwe n’abantu 68.871.

Ambasaderi Nkulikiyinka yagize ati “Abo bose na bo turabibuka. Imiryango yarazimye, ariko ntizibagirana. Kwibuka, kubibuka, ni n’uburyo bwo guharanira ko ababishe batagera ku cyo bashakaga, kuko bo bifuzaga ko bibagirana.’’

Yatanze urugero rw’uko yigeze kubara asanga mu gihe hafatwa umunota wo kwibuka buri muntu wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, byamara hafi imyaka ibiri.

Yavuze ko igihe cyo kwibuka ari umwanya wo kongera kurushaho kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kubahumuriza.

Ambasaderi Nkulikiyinka yagize ati “Nkuko umwanditsikazi w’Umwongereza Melvern yabivuze ku barokotse, Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari igikorwa cyo kwibuka rimwe mu mwaka. Kuri bo, ni ikintu babana nacyo buri munsi, Kuri bo, Jenoside ni icyaha kitagira iherezo.’’

Abitabiriye uyu muhango basangijwe ubuhamya na Uwineza Diane, wavuze ku rugendo rwe rwo kurokoka n’uko yaje kongera kwigarurira icyizere. Yavuze ko Jenoside yabaye afite imyaka icyenda.

Ambasaderi Nkulikiyinka yahumurije abarokotse Jenoside, ababwira ko bafite igihugu kibitaho.

Ati “Abarokotse jenoside ndabakomeje kandi ndabahumurije. Nimubeho kandi mubeho neza. Nimuhumure rwose, dufite ubuyobozi bwiza mu Rwanda, ndetse kandi natwe twese Abanyarwanda n’inshuti zacu, tuzakomeza gukora ibishoboka byose ngo bitazongera kubaho na rimwe.’’

Yanabashimiye cyane ukwihangana, kwitanga, imbaraga n’ubumuntu bidasanzwe bagaragaje mu kwiyubaka no kubaka igihugu cyacu kuko “nta gaciro umuntu yabibonera.’’

Ambasaderi Nkulikiyinka yasabye uruhare rwa buri wese mu kurwanya abapfobya, abahakana Jenoside n’abagifite ingengabitekerezo yayo.

Ati “Uburyo basigaye babikoramo bufite amayeri bisaba kuba maso no kubirwanya. Ndabizi ko mukurikira ibihita hirya no hino ku mbuga zitandukanye, mwarabyiboneye ko muri iyi minsi abahakana n’abapfobya Jenoside bongeye kwigaragaza cyane. Kandi hari n’abanyamahanga bifatanya nabo muri uwo mugambi mubi. Biradusaba kuba maso tukabatesha, ibyo bavuga tukabitesha agaciro kuko ari ibinyoma gusa, kandi tuzi ukuri uko ariko.’’

“Uru rugamba kandi ruratureba twese. Birareba buri wese. Hari abambwiye ngo ibyo n’ibyanyu abanyapolitiki, cyangwa abakora imirimo iyi n’iyi. Oya, bireba buri wese ushaka kugira uruhare ngo bitazasubira. Biratureba twese ko abakidegembya hanze aha kandi barakoze ibyaha bya Jenoside na bo bashyikirizwa ubutabera, bakabibazwa, tubigiremo uruhare rero uko bishoboka kose. Aho bavugira ibyo binyoma turahazi, ntituhahejwe, natwe tuhavugire ukuri.’’

Felicité Lyamukuru uyobora Umuryango wa Ibuka-Mémoire & Justice – Belgique, yatanze ikiganiro cyagarutse ku buryo hakomeza kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Kwandika ni kimwe mu bidufasha gusigasira aya mateka nabashishikariza.’’

Mukeshimana Devothe yatanze ubuhamya bw’uko yarokotse, agaruka no ku mpamvu yatumye yifatanya n’abandi kwandika igitabo bise “Rwanda -The Country that was reborn” yafatanyije na Bjorn Sundeby, Josée Butera na Lysee Mutoni kiboneka kuri www.rewanda.com.

Umuhango wo kwibuka wateguwe n’Abanyarwanda baba muri Finlande wayobowe mu isengesho na Pasiteri Nyandwi Jérôme. Abawitabiriye kandi baririmbiwe n’Umuhanzi Doddy Uwihirwe, waririmbye indirimbo yise “Urumuri rw’Icyizere’’ aherutse guhimbira Jenoside yakorewe Abatutsi. Uwawuyoboye ni Dathan Kamali.

Ambasaderi Christine Nkulikiyinka yagaragaje ko abagoreka amateka y’ibyabaye mu Rwanda bagamije kuvuga ibinyoma baba bakwiye gusubizwa bakabwirwa ukuri
Uyu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga
Abawitabiriye batanze ibitekerezo bitandukanye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .