Iki gitaramo cyabereye mu nzu Mberanyombi ya Mutagatifu Bernhard ya Kiliziya Gatolika ku ya 3 Gashyantare 2018, cyateguwe n’Abanyarwanda batuye mu mijyi itandukanye yo mu Budage irimo Giessen, Hanau, Wiesbaden na Bingen n’iyindi babarizwa mu Ihuriro ryitwa ‘‘Inyange.’’
Mpano Jimmy wiga Ubuvanganzo, Umuco n’Ubumenyi bw’Itangazamakuru mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Justus Liebig University of Gießen, yatangarije IGIHE ko iri huriro ryiyemeje gusigasira umuco Nyarwanda hagendewe ku ndangagaciro zawo.
Yagize ati ‘‘ Inkera Nyarwanda yateguwe hagamijwe guhuza Abanyarwanda n’inshuti zabo binyuze mu bikorwa bifite aho bihuriye no gukomeza kubumbatira umuco gakondo cyane mu rubyiruko, n’abana bavuka muri iyo miryango.’’
Abitabiriye iyi nkera beretswe imibereho y’Abanyarwanda bo hambere birimo uko bidagaduraga n’amafunguro yabatungaga, banasangizwa iterambere u Rwanda rugenda rwimakaza buri munsi.
Abantu b’ingeri zitandukanye basobanuriwe uko gutarama byakorwaga, banabyinirwa imbyino za Kinyarwanda ahaserutse amatorero abiri arimo iryitwa ‘‘Karame’’ ryo mu Budage rinabarizwamo umuhanzikazi Uwamahirwe Josée uzwi mu ndirimbo ‘‘Sibo y’intore’’ n’iryitwa ‘‘Irebero’’ ryo mu Bubiligi.
Mu tundi turango tw’umuco twanyuze abitabiriye Inkera Nyarwanda harimo umuhamirizo wa gitore, ibyivugo, kuvuga amazina y’inka, amahamba n’ibindi.
Inkera yitabiriwe n’abantu bagera ku 170, ubwitabire bwanyuze Mpano wanavuze ko intego yabo yagezweho kandi ko bifuza ko hashyirwamo imbaraga nibura ikajya iba kabiri mu mwaka.
Yagize ati “Ni byiza kwereka abana bato ko bafite aho bakomoka kandi bafite umuco. Ni ikintu cyashyizwe imbere mu gutegura iki gikorwa, kandi abanyamahanga benshi bacyitabiriye bagiye babonye abo turibo biciye mu muco uduhuza.
Muri iyi nkera hamuritswe imideli ifite umwihariko wa Afurika n’u Rwanda, mu gikorwa cyari gihagarariwe na Sandrine Horn Murorunkwere abinyujije mu nzu ye itunganya imideli yitwa Sahorn Designer.
Imyambaro yamuritswe idoderwa mu Rwanda yanashimangiye ko gahunda ya ‘‘Made in Rwanda’’ igenda ishinga imizi mu mpande zose z’Isi.
Iyi mideli yamuritswe hifashishijwe bimwe mu bikoresho bya Kinyarwanda birimo ibiseke, ibicuma, inkoni zitatse amasaro n’ibindi byizihiwe na benshi mu bitabiriye iki gikorwa.
Ihuriro Inyange rigizwe na Ngarambe Gaspard, Alfred Muyango, Annonciata Haberer, Mpano Yves Jimmy, Nyandwi Patrick, Mukabugingo Justine, Uwamahirwe Josée Korus, Uwiringiye Jeanne, Ngarambe Love, Minani Théogène, Uwineze Adéline, Uwase Alphonsine na Ntaganda Gabriel baba mu bice bitandukanye mu Budage.
Inkera Nyarwanda yasojwe n’ubusabane bwasusurukijwe na Sangwa Rogers uzwi ku izina ry’umwuga rya Dj Rojazz waturutse Lille mu Bufaransa.













TANGA IGITEKEREZO