Mu kwizihiza ubwigenge Ambasaderi Masozera yamaganye bamwe mu Babiligi

Yanditswe na M. M.
Kuya 2 Nyakanga 2012 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 50 u Rwanda rumaze rubonye ubwigenge, ndetse n’imyaka 18 rumaze rwibohoye politiki y’ivangura n’igitugu, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi Masozera Robert yamaganye ku mugaragaro Ababiligi bamwe na bamwe bakibona Abanyarwanda nk’abakiri mu gihe cya gikoloni, kandi abo ngo ntibaha agaciro Abanyarwanda ahubwo ngo baba bifuza ko bahora bapfukamiwe, cyangwa basabwa mu buryo bw’inyungu zabo.
Muri uyu muhango Ambasaderi Masozera yasabye Abanyarwanda baba mu (...)

Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 50 u Rwanda rumaze rubonye ubwigenge, ndetse n’imyaka 18 rumaze rwibohoye politiki y’ivangura n’igitugu, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi Masozera Robert yamaganye ku mugaragaro Ababiligi bamwe na bamwe bakibona Abanyarwanda nk’abakiri mu gihe cya gikoloni, kandi abo ngo ntibaha agaciro Abanyarwanda ahubwo ngo baba bifuza ko bahora bapfukamiwe, cyangwa basabwa mu buryo bw’inyungu zabo.

Muri uyu muhango Ambasaderi Masozera yasabye Abanyarwanda baba mu Bubiligi ndetse n’ahandi, ko bagomba kwamagana abakibafata nk’abakolonijwe ahubwo bakihesha agaciro. Yagize ati : "Twe Abanyarwanda turi hano mu Bubiligi tugomba kubyamagana dukomeza kwihesha agaciro ".

Uyu muhango wabereye mu nzu Ambasade y’u Rwanda ikoreramo i Bruxelles ku tariki ya 1 Nyakanga 2012, wari witabiriwe n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo baturutse mu turere twose tw’u Bubiligi no mu bindi bihugu.

Mu ijambo rye kandi Ambasaderi Masozera Robert yahaye ikaze abitabiriye ubutumire, anibaza kandi ku masomo umuntu yavana muri iyi sabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge bw’u Rwanda. Yagize ati : "Ubuyobozi n’imiyoborere mibi niyo mizi y’amateka mabi twagize harimo ubuhunzi, amacakubiri, bikagera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ».

Masozera yakomeje agira ati: "Ubuyobozi bwiza n’imiyoborere myiza nibyo ubu mu myaka 18 ishize bitugejeje aheza tugeze, kandi twifuza gukomeza no mu yindi myaka izaza kurenzaho.".

Hatanzwe kandi ibiganiro n’ubuhamya kubyabaye igihe u Rwanda rwahabwaga ubwigenge, kimwe muri ibyo biganiro cyatanzwe na Dr Musafili Ildephonse wahoze ari Minisitiri w’Ubuzina hagati y’umwaka w’1976 na 84.

Hakurikiyeho ubuhamya ku byabaye kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri cyatanzwe na Ambasaderi Manzi Bakuramutsa na Twagirimana Emanuel.

Hashoje Ikiganiro cyatanzwe na Musare Faustin akaba n’Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi wari unayoboye ibyo biganiro, ikiganiro cye cyarigifite inyito igira iti : « Ni irihe somo u Rwanda rwavanye muri iyi myaka 50 rumaze rubonye ubwigenge?".

Hakurikiyeho kujya impaka no kungurana ibitekerezo. Hahawe kandi umwanya Abanyarwanda bamuritse imishinga yabo barimo abayoboye JCI-Rwanda n’uwashinze "Nord-Sud Money Transfert ". Ibirori byasojwe n’ubusabane ku bari babyitabiriye.

Iyi nkuru n’Amafoto: Karirima, IGIHE-Ishami ryo mu Bubiligi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza