Mu kwiyamamaza, Knowless yashyize ibyapa n’amatangazo mu mujyi wa Kigali

Yanditswe na Dean Irak
Kuya 11 Nyakanga 2012 saa 05:53
Yasuwe :
0 0

Ahasanzwe hamenyerewe ku izina rya “Bose Babireba”, mu mujyi rwagati wa Kigali, ku nyubako ndende yo kwa Rubangura, ku mbuga zisurwa kurusha izindi mu Rwanda n’ahandi hantu hagerwa n’abantu benshi iyo uhageze ubu usanga hamanitse amafoto cyangwa haca amashusho asaba abafana b’umuhanzi Knowless kumutora. Ibi ni mu rwego rwo kwiyamamaza nk’uko we abyivugira.
Knowless avuga ko kuba kwiyamamaza byemewe we yahisemo kubishoramo imbaraga nyinshi uko ashoboye. Akavuga ko ari bwo buryo bwonyine yabonye (...)

Ahasanzwe hamenyerewe ku izina rya “Bose Babireba”, mu mujyi rwagati wa Kigali, ku nyubako ndende yo kwa Rubangura, ku mbuga zisurwa kurusha izindi mu Rwanda n’ahandi hantu hagerwa n’abantu benshi iyo uhageze ubu usanga hamanitse amafoto cyangwa haca amashusho asaba abafana b’umuhanzi Knowless kumutora. Ibi ni mu rwego rwo kwiyamamaza nk’uko we abyivugira.

Knowless avuga ko kuba kwiyamamaza byemewe we yahisemo kubishoramo imbaraga nyinshi uko ashoboye. Akavuga ko ari bwo buryo bwonyine yabonye bwazamufasha kurushaho gushishikariza abafana be ndetse no kubibutsa kumutora.

Knowless aganira na IGIHE yagize ati:”Kwiyamamaza mu marushanwa ntabwo bibujijwe. Nimfata umwanya wanjye nkajya kumwereka ko mpari. Naca nka hariya kuri “Bose Babireba”, nagiye nkamanika ibintu, hazaba ingaruka nziza.”

Knowless avugako ibi ari we wabikoze ku giti cye no ku bushobozi bwe kuko avuga ko bizatuma hari benshi bari basanzwe bumva ko ari mu marushanwa ariko ko nibamubona bizabongerera ubushake bwo kumutora.

Reba amashusho ya Knowless aba ari guca kuri Billboard ya ’Bose Babireba’

Yagize ati:”Umuntu nagenda agaca hariya mu mujyi akabona ngo “Tora Knowless” niyahaca akabona ngo “Tora Knowless urashyigikira umuhanzi w’umunyarwazndakazi”, nibura 90% niyo batatora bazamenya ko Knowless ari mu marushanwa.”

Aya mafoto ari ahantu hagaragara cyane mu mujyi wa Kigali ku buryo nibura umuntu wageze mu mujyi wa Kigali ataha abonye ifoto ya Knowless, nibura akamenya ko ari mu bakiri ku rushanwa ku buryo ashobora kumutora nk’uko Knowless abivuga.

Knowless yaje ku isonga ubwo hatorwaga Top 7, arusha abamukurikiye amajwi asaga ibihumbi bine.

Dore amafoto:

Buri minota nk'itanu hacaho amashusho asaba gutora Knowless
Ukigera mu mujyi wa Kigali, uhita ubona imbaraga Knowless yashyize mu kwiyamamaza
Icyapa cyamamaza Knowless nicyo kibanza mu byapa binini biri mu mujyi kwa Rubangura
Knowless yashyize icyapa kinini mu mujyi wa Kigali ahantu hagaragara cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza