Jay Polly yise abahanzi bahanganye nawe ‘Abana’

Yanditswe na Dean Irak
Kuya 24 Kamena 2012 saa 01:08
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Jay Polly yise abahanzi bari kumwe nawe mu irushanwa rya PGGSS II abana ubwo yasabaga ko abakunzi be bazamutora. Byabaye mu ijoro ryo kuwa 23 Kamena 2012, mu gitaramo cya mbere cya Live abahanzi 10 bari muri PGGSS II bakoze, I Gikondo.
Mu magambo ye Jay Polly yagize ati:”Muzantore, ni ukwandika umunani ukohereza kuri 43 43 hanyuma tugakuramo abana tugasigarana igikombe.”
Gusa muri aya magambo ye ushobora gukeka ko yaba yasanishije n’abaraperi kuko yari amaze kuvuga ko muri iri (...)

Umuraperi Jay Polly yise abahanzi bari kumwe nawe mu irushanwa rya PGGSS II abana ubwo yasabaga ko abakunzi be bazamutora. Byabaye mu ijoro ryo kuwa 23 Kamena 2012, mu gitaramo cya mbere cya Live abahanzi 10 bari muri PGGSS II bakoze, I Gikondo.

Mu magambo ye Jay Polly yagize ati:”Muzantore, ni ukwandika umunani ukohereza kuri 43 43 hanyuma tugakuramo abana tugasigarana igikombe.”

Gusa muri aya magambo ye ushobora gukeka ko yaba yasanishije n’abaraperi kuko yari amaze kuvuga ko muri iri rushanwa harimo abahanzi bagera kuri batanu bose baririmba injyana ya Hip-Hop. Akavuga ariko ko ibi ari ibyo kwishimira no gushimira abafana kuko bombi bakoze akazi gakomeye kugira ngo Hip-Hop ive ku rwego yari iriho ijye ku rundi.

Jay Polly wari muri PGGSS ya mbere ndetse akagaragarizwa ko akunzwe nyamara ntabe ari we utsinda, yavuze amagambo (wumva ko asa n’akarishye) bitigeze bikorwa n’undi muhanzi mu gitaramo cya Live cyabereye I Gikondo.

Ibi bikaba byarakunze gukorwa n’umuhanzi Bull Dogg ubwo aba bahanzi bari mu bitaramo byo kuzenguruka intara Roadshows.

Ntitwabashije kubonana na Jay Polloy ngo tumubaze ibisobanuro birambuye kuri aya magambo n’icyo yashakaga kuvuga neza.

Ku Cyumweru tariki ya 30 Kamena 2012, mu irushanwa rya PGGSS II hazavanwamo abahanzi 3, hakomeze 7.

Jay Polly aririmba 'Umwami Uganje' live

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza