Abakozi bo muri Perezidansi basangije ubutumwa bw’icyizere abarokotse b’i Nyarubuye

Yanditswe na
Kuya 23 Mata 2012 saa 12:32
Yasuwe :
0 0

Abakozi bo mu Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda (Urugwiro) mu mpera z’icyumweru gishize basangije ubutumwa bw’icyizere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b’i Nyarubuye, mu Karere ka Kirehe.
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi, aba bakozi basuye Koperative y’abadozi b’i Nyarubuye(COOCOUNYA), igizwe n’abadozi 25 b’abagore, bose ni abapfakazi n’impfubyi za Jenoside.
Muri iki gikorwa aba bakozi bahaye iyi koperative bimwe mu bikoresho bakenera mu budozi kandi biyemeje (...)

Abakozi bo mu Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda (Urugwiro) mu mpera z’icyumweru gishize basangije ubutumwa bw’icyizere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b’i Nyarubuye, mu Karere ka Kirehe.

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi, aba bakozi basuye Koperative y’abadozi b’i Nyarubuye(COOCOUNYA), igizwe n’abadozi 25 b’abagore, bose ni abapfakazi n’impfubyi za Jenoside.

Muri iki gikorwa aba bakozi bahaye iyi koperative bimwe mu bikoresho bakenera mu budozi kandi biyemeje ko bazakomeza kubashyigikira.

Minisitiri muri Perezidansi, Venantia Tugireyezu, wari uyoboye iri tsinda ry’aba bakozi yagize ati: “Twashimishijwe n’akazi mukora mufatanyije. Twishimiye kubereka ubufatanye bwacu kandi tuzakomeza kubashyikira mu bushake bwo gukomeza kwiyubaka mu buzima gusa ahubwo ni no mu rwego rwo kubaka iterambere ry’igihugu ...”

Umuyobozi w’iyi koperative, Theopiste Mukanoheri, yavuze ko iri tsinda ryakoze uko rishoboye rigera kuri byinshi ndetse amateka mabi bayasiga inyuma, bashimiye kandi Perezida Paul Kagame na guverinoma mu guhanga uburyo bwo kuzamura ubuzima bw’abarokotse Jenoside hirya no hino mu gihugu.

Abakozi mu mu Rugwiro bunamiye abazize Jenoside bashyinguwe mu Rwibutso rw’abazize Jenoside rw’i Nyarubuye mu Karere ka Kirehe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza