Nyuma y’umuganda, abari muri FESPAD bacinye akadiho n’abaturage

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 23 Gashyantare 2013 saa 04:41
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’umuganda rusange wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Gashyantare, wakozwe n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye baje kwitabira iserukiramuco nyafurika (FESPAD) ku bufatanye n’ikigo cy’u Rwanda cy’iterambere (RDB), amashyirahamwe y’abamotari n’abaturage habayeho kwidagadura no gusangira byinshi bigize urunyurane rw’umuco bitewe n’aho baturuka.
Uyu muganda witiriwe FESPAD wabereye mu gace ka Nyarugunga, aho bakoze neza utuyira turi mu busitani bwaho, batoragura ibyatsi banatema ibindi (...)

Nyuma y’umuganda rusange wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Gashyantare, wakozwe n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye baje kwitabira iserukiramuco nyafurika (FESPAD) ku bufatanye n’ikigo cy’u Rwanda cy’iterambere (RDB), amashyirahamwe y’abamotari n’abaturage habayeho kwidagadura no gusangira byinshi bigize urunyurane rw’umuco bitewe n’aho baturuka.

Uyu muganda witiriwe FESPAD wabereye mu gace ka Nyarugunga, aho bakoze neza utuyira turi mu busitani bwaho, batoragura ibyatsi banatema ibindi byasaga n’ibibangamye muri ubwo busitani.

Umuganda urangiye, abawitabiriye bafashe umwanya baraganira, banacinya akadiho; ibikorwa byose bikaba byari bigamije kurushaho kwegereza Abanyarwanda ibikorwa bya FESPAD no kubakangurira kujya bayitabira.

Rwangombwa John Umuyobozi w’itorero ryaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yabwiye IGIHE ko yishimiye kuba yakoranye umuganda n’Abanyarwanda ndetse n’abantu baturutse mu bindi bihugu. Yagize ati “Dusanzwe dufite ubunararibonye mu bikorwa nk’ibi, bikorwa mu nyungu rusange, iwacu tubyita Salongo.”

Murangwa Frank, Umuyobozi muri RDB mu ishami ry’ubukerarugendo, ari na we ushinzwe ibikorwa bya FESPAD avuga ko uyu muganda wari witiriwe FESPAD wagenze neza, ndetse n’abaturage bishimiye kuba bakoranye umuganda n’aba banyamahanga.

Abamotari morale yari yose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza