Udukoryo tw’igare

Yanditswe na
Kuya 9 Kanama 2012 saa 04:25
Yasuwe :
0 0

Igare ni kimwe mu binyabiziga byifashishwa na benshi mu buzima bwa buri munsi kuko rifasha gukora ingendo no kutwara imizigo, ndetse ritunze n’umucuruzi n’umukanishi waryo.
Burya rero igare rigira udukoryo twinshi aho tumwe muri two ari udukurikira:
Igare rigira imipira ariko ntiryifubika
Rigira stade ariko nta bakinnyi n’abafana rifite
Rigira amassasu ariko ntirirasa
Rigira umunyururu ariko ntirifunga
Rigira amahembe ariko ntiryicana
Rigira ibikoba ariko ntibiribwa
Ariko iyo umuntu (...)

Ariko iyo umuntu rimutikuye hasi inzogera irirenga cyangwa abaganga bakakabona bamuvura ibikomere n’imvune.

Burya rero, ntabwo igare akenshi rikunze kugusha uritwaye ahantu hiherereye nko mu binani cyangwa ishyamba, ahubwo kenshi rimutikura hasi ahantu hateraniye abantu nko ku dusantere.

Iyo aguye rero, kugira ngo batamuseka ahaguruka bwangu avuga ko ntacyo abaye, yagera ahiherereye akicara hasi akihanagura ari nako yikanda. Ngaho nguko ay’igare n’udukoryo twaryo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza