Senderi yaguriye amakariso abarenga 20 ubwo yafunguraga Stade y’i Rutunga

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 18 Nyakanga 2012 saa 04:26
Yasuwe :
0 0

Mu gitaramo cyo gufungura Stade ya Rutunga, Senderi yaguriye amakariso abarenga 20 beruye bagahamya ko nta makariso bafite, anaboneraho abamurikira izina rye rishya ryiyongera kuri Senderi ariryo “International Hit”.
Uyu muhanzi w’Umunyarwanda Senderi International Hit uvuga ko izina rye rishya ryakiriwe n’abaturage benshi kandi bishimye bitewe n’uko bakunda ibihangano bye nk’“Icyomoro”, “Intore ntiganya ishaka ibisubizo”, “Twaribohoye” n’izindi zitandukannye, yemeza ko yahamagariwe wenyine gutaha (...)

Mu gitaramo cyo gufungura Stade ya Rutunga, Senderi yaguriye amakariso abarenga 20 beruye bagahamya ko nta makariso bafite, anaboneraho abamurikira izina rye rishya ryiyongera kuri Senderi ariryo “International Hit”.

Uyu muhanzi w’Umunyarwanda Senderi International Hit uvuga ko izina rye rishya ryakiriwe n’abaturage benshi kandi bishimye bitewe n’uko bakunda ibihangano bye nk’“Icyomoro”, “Intore ntiganya ishaka ibisubizo”, “Twaribohoye” n’izindi zitandukannye, yemeza ko yahamagariwe wenyine gutaha iyi stade nziza cyane iri mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, ku mpamvu z’uko Ubuyobozi bw’uyu Murenge bwari bwabisabwe n’abaturage bawo ko Senderi ariwe wenyine bifuza ko yaza gutaha Stade biyubakiye kuko ngo iyo bumvise Stade bumva Rayon Sport, Kiyovu, Mukura, APR, Intenseur F.C, n’izindi.

Senderi yagize ati: “Igiterane kimaze gushyuha, haje umwana umwe ambwira ko ankunda cyane, arambwira ati: “Nta kariso mfite ngurira ikariso”. Kuko ntayo yari yambaye, nahise mbwira abadafite amakariso bose ngo bamanike amaboko maze abakobwa n’abahungu barerura ari benshi cyane, kuri iyo stade mpava bankunze cyane bumva ko mu byukuri umuhanzi wabo yaje”.

Akomeza avuga ko kuko atazi igiciro cy’uko imwe igura, yahise aha umucuruzi amafaranga ibihumbi 20 ngo ayihe buri wese weruye akemera ko ntayo afite, mu bari baje muri ibyi birori byizihijwe kuri tariki ya 13 Nyakanga 2012.

Ngo bitewe n’uko abaturage bamugirira inyota kuko amaradiyo adakina indirimbo ze cyane ngo bamwumve dore ko anayasaba kuzikina, ngo n’ubwo zitabikora we yifitiye gahunda agiye gutangira yo kujya asanga abaturage aho bari haba mu masoko, aho batuye n’ahandi azajya abisangira ku mafaranga make aho azabaririmbira kugeza kuri Noheli.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza