Nyanza : Abayoboke 50 ba ADEPR babatirijwe mu kabari

Nyanza : Abayoboke 50 ba ADEPR babatirijwe mu kabari


Yanditswe kuya 18-08-2012 - Saa 04:45' na IGIHE

Itorero rya ADEPR mu Karere ka Nyanza ryahereye umubatizo abayoboke baryo muri piscine y’akabari ka Dayenu Hotel tariki ya 17 Kanama muri uyu mwaka.

Amakuru dukesha Kigali today avuga ko abahawe umubatizo uko ari 50 kimwe n’abari babaherekeje muri uwo muhango bari bazengurutse ubwogero bwa “Dayenu Hotel” baririmba indirimbo zihimbaza Imana muri icyo gikorwa cyo kugera ikirenge mu cya Yesu.

Mu gihe ibyo byakorwaga abanywi nabo bari mu nkengero z’iyo piscine bifatira ku binyobwa bisembuye, ubusanzwe abayoboke b’itorero rya ADEPR bafata nk’igicumuro kuri bo.

Bamwe mu bayoboke b’itorero rya ADEPR bagaragaje ko bagitsimbaraye ku myizerere yabo wabonaga uwo mubatizo wahaberaga muri urwo runywero wabashaririye nk’umuti.

Umwe muri abo yagize ati “Rwose ndabona itorero rya ADEPR mu Karere ka Nyanza umwuka w’Imana utakiri kumwe natwe. Ubuse koko byari bikwiye ko tuza kubatirizwa mu kabari nk’aka gacururizwamo ibisindisha no mu mazi abapagani bose birirwa bigaraguramo bambaye ubusa” ?

Pasiteri ati" Ubutumwa bwakwiye kuvugirwa mu kabari
Abandi bo bahimbazaga Imana
Mugihe bamwe baririmbaga abandi bari bumiwe

Undi nawe yunze murya mugenzi we agira ati “Si nibaza ko hari umuntu watinyuka akuzura umwuka w’Imana mu kabari kuko hatandukanye no mu nzu y’Imana”.

Ikindi abakabya ukwemera mu itorero rya ADEPR bavuze ko cyabababaje ngo ni uko amazi ya Piscine yose yo muri za Hotel agibwamo n’abibone baba bashaka kuza kwambara ubusa bashaka kwerekana imiterere y’imibiri yabo.

Ku bw’imyemerere yabo bagize bati “Amazi y’amapiscine aba yuzuyemo ingeso mbi z’ubwibone, ubuhehesi n’izindi ngeso mbi zijyanye n’irari ry’imibiri. Niyo mpamvu rwose nta byaha bakijijwe ahubwo turabona babibateje”.

Iyo batisimu yaberaga mu bwogero bwa Dayenu Hotel naho intebe n’ibyuma by’abariribyi biteye aho abanywi babaga bicaye banywa banafata amafu n’amahumbezi bituruka mu mazi.

Mbere yo gutangira umubatizo nyir’izina abayoboke b’itorero rya ADEPER babanje gusengera amazi y’iyo piscine y’akabali ngo umwuka w’Imana uyeze uyahumanure ndetse uyakuremo imyuka ya gipagani.

Ruhangintwari Gaspard, umushumba w’itorero rya ADEPR mu Karere ka Nyanza, yabajijwe impamvu baje gukorera umubatizo muri ako kabari kandi basanzwe bahita mu ikoraniro ry’abanywi b’inzoga avuga ko aho bageze hose hahinduka ahera.

Yagize ati “Iyaba byashobokaga ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana twabutangira mu tubari kugira ngo abakiri mu by’Isi babivemo bemere Imana mu kuri no mu mwuka”.

Pasiteri Ruhangintwari Gaspard asobanura ko icyatumwe baza guhera umubatizo abayoboke babo muri piscine y’akabari, ari uko amazi yo ku rusengero rwabo yari yabuze maze bagahitamo gukodesha kugira ngo habere umubatizo wabo hatabayeho impamvu yo kuwusubika.

Munana Jean Marie Fabien, umwe mu babatirijwe muri ayo mazi yavuze ko nyuma yo guhabwa uwo mubatizo yahindutse umuntu mushya witandukanyije n’ibyaha. Ngo kuri we yavutse ubwa kabiri kandi ntateze kuzongera gusubira mu byaha yahozemo ukundi.

Ababatijwe basabwe kubera abandi urugero rwiza bakaberera imbuto nziza bihereye aho batuye n’aho bakorera imirimo yabo ya buri munsi.

Uwo mubatizo wakorewe abayoboke bashya 50 itorero rya ADEPR mu Karere ka Nyanza ryungutse wabatwaye amafaranga ibihumbi 50 kugira ngo bashobore kubatirizwa muri piscine y’akabari ka Dayenu Hotel ; nk’uko Pasiteri Ruhangintwari Gasprd w’iryo torero abivuga.

Foto:Kigali today

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO