00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ziona Chana, umugabo wari ufite umuryango munini ku Isi yitabye Imana

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 16 Kamena 2021 saa 01:25
Yasuwe :
0 0

Ziona Chana, umugabo ukomoka mu Buhinde bivugwa ko ari we wari ufite umuryango munini ku Isi, yitabye Imana ku wa 13 Kamena 2021 afiite imyaka 76.

Uyu mugabo wari utuye muri Leta ya Mizoram mu gace ka Baktawng, yari afite abagore 38 abana 89 ndetse n’abazukuru 36.

India Today ivuga ko Ziona yari asanzwe arwaye diabète ndetse n’umuvuduko w’amaraso, ariko tariki 7 Kamena byageze aho araremba, abaganga babwira umuryango we ko akeneye amaraso byihutirwa, tariki 11 ajyanwa mu bitaro maze nyuma y’iminsi ibiri ahita yitaba Imana.

Iby’urupfu rwe byemejwe n’Umuyobozi wa Leta ya Mizoram yari atuyemo, Zoramthanga, wanditse ku rukuta rwe rwa Twitter agaragaza akababaro kenshi atewe n’urupfu rwa Ziona, ndetse anavuga ko umuryango we wakuruye ba mukerarugendo baturutse hirya no hino ku Isi bagiye gusura iyi leta iherereye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Buhinde.

Ziona Chana yavutse tariki 21 Nyakanga 1945, ashaka umugore wa mbere afite imyaka 17, umugore we icyo gihe yari afite imyaka 20.

Umuryango we mugari uba mu nzu y’amagorofa ane yitwa ‘Chhuan Thar Run’ ifite ibyumba birenga 100. Bivugwa ko abagore be bari bafite icyumba kinini bararamo kimeze nka ‘Dortoire’ hafi y’icyumba yararagamo wenyine.

Nubwo bivugwa ko ari we wari ufite umuryango munini ku Isi nta raporo n’imwe ibyerekana yemewe, gusa umubare munini w’umuryango we wakururaga ba mukerarugendo baturutse hirya no hino bagiye kureba uko uwo muryango ubayeho.

Uyu muryango wabarizwaga mu idini rya gikirisitu ryitwa Chana Pawl, ryashinzwe na sekuru wa Chana mu 1942. Iri dini ryemerera abayoboke baryo gushaka abagore benshi.

Iri dini ryayoborwaga na Ziona Chana rifite abayoboke abarenga 2000 hafi y’aho inzu ye iherereye muri Baktawng Tlangnuam mu bilometero 55 uvuye mu Murwa wa Leta Mizoram witwa Aizawl.

Aha ni mu 2011 ubwo imfura ya Ziona Chana, Parliana, wari ufite imyaka 50 icyo gihe yari ateruye bucura bwe Hnamhlunengi, wari ufite imyaka 4
Aha yari kumwe na bamwe mu bagore be
Bamwe mu bana be bari guhata ibirayi byo gutekera umuryango
Chana ari kumwe na bamwe mu bagore be mu cyumba cye
Chana yitabye Imana tariki 13 Kamena, yari arwaye umuvuduko w'amaraso na diabète
Iyi nzu ni yo yabanagamo n'umuryango we munini, ifite ibyumba birenga 100
Ziona Chana yitabye Imana afite imyaka 76. Asize abagore 38, abana 89 ndetse n'abuzukuru 36

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .