00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Australie igiye kugaba igitero simusiga ku mbeba

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 Gicurasi 2021 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

Kuva mu mezi atandatu ashize, Australie ifite ikibazo kidasanzwe cy’imbeba zabaye nyinshi cyane, ku buryo Sue Hodge ukora umwuga wo gusukura inzu z’abantu afite akazi katamworoheye muri iyi minsi.

Mu mwaka ushize wa 2020, Australie yagushije imvura nyinshi kurusha iyo yari yagushije mu myaka ibiri yari yabanje. Ibi byatumye umusaruro w’ubuhinzi uzamuka cyane, abahinzi beza ingano n’ibindi bitandukanye, barabihunika buzuza ibigega ndetse n’imirima ikomeza guhingwa ku bwinshi.

Ibi byari paradizo ku mbeba, kuko zabonye uburyo bwo kororoka cyane, bitewe no kugira ibyo kurya bihagije mu mirima kandi n’ikirere kimeze neza, ku buryo bibarwa ko kuri hegitari imwe mu duce nka Conowindra, hari imbeba ziri hagati ya 800 na 1000.

Ubu bwinshi bw’imbeba bwatangiye kugira ingaruka zikomeye, zirimo kwangiza imashini zikoreshwa mu buhinzi, kwangiza umusaruro uri mu bigega ndetse no kwangiza imyaka ikiri mu murima.

Nyuma yo kubona ko iki kibazo cyabaye agatereranzamba kuko abahinzi batari bagishoboye guhangana n’ubwinshi bw’imbeba ziri mu mirima n’ibigega byabo, Leta ya Australie, ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuhinzi, yatangaje ko igiye kugaba igitero simusiga ku mbeba, aho izaha abahinzi umuti witwa ‘bromadione’, uzwiho kudatinzamo mu bijyanye no kwica imbeba.

Minisitiri w’Ubuhinzi muri icyo gihugu, Adam Marshall, yavuze ko uyu muti uzatangwa ku buntu mu rwego rwo gufasha abahinzi kurandura burundu umwanzi w’imbeba ushobora gushonjesha igihugu.

Uretse kuramira ibihingwa, muri iyi minsi Australie yitegura kwinjira mu bihe by’itumba, imbeba nyinshi ziri kwinjira mu nzu z’abantu zihunga ubukonje, ku buryo zajujubije abaturage batakigoheka bitewe n’urusaku rw’imbeba ziri kuboneka hose no mu byumba by’abana.

Si ubwa mbere Australie ihuye n’isanganya ry’ubwinshi bw’imbeba, kuko ahagana mu 1980, iki gihugu cyahuye n’iri sanganya inshuro ebyiri zose.

Imbeba zabaye nyinshi mu bigega bihunikwamo imyaka, ku buryo zangiza umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .