Kwamamaza

Nyagatare: Mukakarangwa yaribwe atakira Dasso zitinya kujya mu rugo rw’abajura

Yanditswe kuya 24-08-2016 saa 08:35' na IGIHE


Ikibazo cy’ubujura bw’amatungo magufi ndetse n’ubw’imyaka si gishya mu karere ka Nyagatare, gusa kuri iyi nshuro ngo ibyibwe byarabonetse ariko Dasso zitinya gukurikirana abajura ngo kuko urwo rugo rubamo abasore babiri batemana igihe hari ugerageje kurugeramo.

Mu rucyerera rwo mu ijoro ryo kuwa Gatandatu nibwo Joy Mukakarangwa w’imyaka 61 y’amavuko utuye mu Kagali ka Ndego ,umurenge wa Karama mu karere ka Nyagatare yumvise inkoko zitaka ngo atinya kujya hanze ariko arebeye mu idirishya asanga abazibye bararenze.

Bukeye bwaho ku cyumweru yiriwe ashakisha maze ku wa mbere ngo abaturage bamubwira ko bazibonye mu kandi kagali kitwa Nyakiga.

Agezeyo yasanze inkoko ze umunani zihari ariko abaturage bamubwira ko nahatinda abasore baho bashobora kuza kumutema bituma ajya kwiyambaza ubuyobozi ngo bumufashe kuzigaruza.

Joy ngo yagiye mu nzego zibanze bamubwira ko nta muntu ujya wisukira urwo rugo bitewe n’uko abasore barubamo bivugwa ko banywa ibiyobyabwenge ndetse akaba ariyo mpamvu ntawe ubavuga kuko bamutema cyangwa bakamukubita.

Ku murongo wa telefoni, uyu mukecuru n’agahinda kenshi yatangaje ko yahise ajya ku murenge agasanga umuyobozi ari mu nama ariko agategeka abandi ko bamufasha.

Ngo ushinzwe imibereho myiza yasabye Dasso yari kumuherekeza gusa ngo iyo Dasso yaranze ngo nta muntu ujya wisukira abo basore burinda bwira nta gisubizo abonye arataha.

Ubuyobozi bw’Akagali nabwo burabatinya

Muhizi Felicien, umuyobozi w’Akagali ka Nyakiga ibyo byabereyemo yabwiye IGIHE ko ikibazo yakimenye nyuma kuko yari arwaye.

Gusa ngo abantu bigomeka ku buyobozi barahasanzwe kuko nawe yigeze kugirirwa urugomo bakamutema.

Ati “Nanjye barantemye muri 2012 ubwo twari twagiye ahantu kwereka polisi aho batekera kanyanga. Abantemye ubu baridegembya kuko nyuma y’igihe gito bahise bafungurwa.”

Muhizi avuga ko kuba abantu bibye bafungwa iminsi mike bagahita barekurwa aricyo gituma abaturage batabisukira kuko iyo bagarutse n’ubundi bakorera urugomo ababafungishije.

Inkoko zibwe zagurishijwe ntacyo ubuyobozi bukoze

Mukecuru Joy yatangarije IGIHE ko yaje gusanga inkoko ze zagurishijwe ndetse yakwitabaza ubuyobozi bukamubwira ngo aho buzababonera buzabafata.

Ati “Ubu nabyakiriye inkoko zanjye zazize kuba abashinzwe umutekano batinya ibyo bisumizi, ahubwo ubu mfite ubwoba ko bazansanga mu nzu bakanyica kuko ubuyobozi nabwo bwatangiye kunshyira mu majwi ngo nabibwiye itangazamakuru.”

Ibibazo by’umutekano muke cyane cyane ubujura bwo mu ngo, ngo bituruka kuba Nyagatare yegeranye na Uganda ,bityo uwibye ashobora guhita yambuka akigira Uganda byamara kwibagirana akagaruka.

IGIHE yagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’Umurenge wa Karama, Karengera Katabogama Alex ku murongo wa telefone mu rwego rwo gushaka kumenya icyo abivugaho ndetse n’ingamba ziri gufatwa ariko ntibyadukundira.

Yibwe inkoko zirahera kandi azi aho ziri

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved