Yatunguwe no guhaha agapfunyikirwa muri ‘enveloppe’ ikoze muri fotokopi y’irangamuntu ye

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 6 Nyakanga 2018 saa 11:42
Yasuwe :
0 0

Umugabo w’imyaka 40 y’amavuko yatunguwe no kujya guhaha mu iduka ryo mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge agapfunyikirwa mu gipapuro cya fotokopi y’irangamuntu ye.

Uyu mugabo w’abana batatu utuye ku Kimisagara, ahagana saa mbiri z’ijoro ryo ku tariki ya 2 Nyakanga 2018, yapfunyikiwe mu rupapuro ruriho imyirondoro ye gusa ntiyahita abimenya kuko yihutiraga kujya kureba umupira w’igikombe cy’Isi.

Yagize ati “Umugore niwe waje arabimbwira ambaza uburyo ibyangombwa byanjye bisigaye bikorwamo enveloppe birantungura. Icyadutangaje cyane ni uburyo njye noneho bayipfunyikiyemo.”

Yakomeje agira ati “Ubundi mu buzima bwanjye si njya mfotoza irangamuntu muri gahunda zitari iz’akazi, cyeretse nk’iyo ngiye kwaka ibiraka nibwo nyifotoza, ariko natunguwe nkiyibona nibaza uburyo igipapuro cya fotokopi yanjye cyageze mu bantu bakora enveloppe biranyobera.”

Guhera mu 2008 u Rwanda ruciye ikoreshwa ry’amasashe ya plastique yapfunyikwagamo ibicuruzwa n’ibindi bitandukanye, usanga hari bamwe mu bacuruzi bapfunyikira abaguzi ibicuruzwa muri ‘emballage’ zitujuje ubuziranenge.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishuri ry’Ubuvuzi, Charles Karangwa, yigeze kubwira itangazamakuru ko umuti w’ikaramu ufite ingaruka ku mubiri w’umuntu kuko ngo ukoranye ibinyabutabire [organic compounds/ composés organiques’].

Yagize ati “Uriya muti w’ikaramu ushobora gutera indwara zo mu myanya y’ubumekero bikagira ingaruka z’igihe kirekire.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubuziranenge (RSB), Murenzi Raymond, avuga ko amabwiriza y’ubuziranenge afite ibyo ateganya bipfunyika ibiribwa. Ngo nta hantu muri ayo mabwiriza bavuga ko ibipapuro bivuye hirya no hino ari byo bishobora kuba byapfunyika ibiribwa.

Yagize ati “Ibyo bigenda bikorwa muri za quartiers ni ukwirwanaho kwabo ariko mu by’ukuri ntabwo byemewe ku buryo aho tubonye amakuru tugerageza kuhagera tukabanza tukabasobanurira tukaba twabica kuko mu by’ukuri ntabwo byemewe.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB) gitangaza ko kizi ikibazo cy’abacuruzi bapfunyika ibiribwa mu mpapuro zanditseho, ariko umuti wacyo ukwiye kuvugutwa n’inzego zitandukanye.

Enveloppe yapfunyikiwemo yari ikoze muri fotokopi y'irangamuntu ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza