Kwamamaza

Yatomboye miliyoni y’amadorali nyuma y’icyumweru arokotse impanuka y’indege

Yanditswe kuya 11-08-2016 saa 13:38' na Mukaneza M.Ange


Mohammad Basheer Abdul Khadar, Umuhinde umaze imyaka 37 akorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE yatomboye miliyoni imwe y’amadorali nyuma y’icyumweru kimwe gusa arokotse impanuka y’indege.

Abdul Khadar ni umwe mu bantu 300 babashije kurokoka ubwo ku itariki 3 Kanama 2016 indege yahiraga ku kibuga cy’indege mu mujyi wa Dubaï, ubwo yageragezaga kugwa.

Ikinyamakuru Khaleej Times kivuga ko uyu mugabo w’imyaka 61 usanzwe akorera sosiyete icuruza imodoka yagakwiye kuba yaragiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu mpera z’umwaka ushize, ariko bagahitamo kumwongerera igihe.

Addul Khadar ukomoka mu leta ya Kerala mu Buhinde ari na ho hatuye umugore we n’abana be babiri yavuze ko aya mafaranga yatomboye muri ‘Lotto’ azayakoresha afasha abana bo mu cyaro cy’iwabo babayeho nabi.

Yagize ati” Hamwe n’aya mafaranga yanjye ngiye gufasha abana bo muri Kerala bakeneye ubufasha mu bijynanye n’amikoro n’ubuvuzi. Nzigirayo nshake abantu bakeneye gufashwa koko ubundi mbahe amafaranga. Nigeze kuba umukene, nzi ubuzima bugoye babamo.”

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zituwe n’abaturage miliyoni 9.6, 10% muri abo bakaba ari abanyagihugu mu gihe abandi basigaye ari abimukira bakunze guturuka mu majyepfo ya Aziya.

Mohammad Basheer Abdul Khadar

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved