Kwamamaza

Yasobanuye uko yatewe inda ashukishijwe irindazi n’icyayi

Yanditswe kuya 13-08-2016 saa 10:07' na Thamimu Hakizimana


Umubyeyi w’imyaka 20 wo mu karere ka Rutsiro yeruye avuga ko yatewe inda ashukishijwe irindazi n’icyayi bifite agaciro k’amafaranga 200 kubera ubuzima yari abayemo.

Uwimana Claudine(izina ryahinduwe) mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati “Ntabwo nakubeshya rwose, uwanteye inda nta kindi kintu na kimwe yanshukishije uretse icyayi n’irindazi by’amafaranga 200, kubera ubujiji no kutanyurwa n’ubuzima mu rugo twari tubayemo gusa.”

Yatewe inda afite imyaka 14, ikintu atangaza ko adashobora kwibagirwa mu buzima bwe.

Yagize ati “Sinzibagirwa uburyo yanshutse tukajya kunywa icyayi noneho kuko yari yumvikanye na nyiri restaurant , byatumye we asohoka gato undi arakinga ampatira kuraryamana nawe bimviramo gutwita inda ntari nateguye.”

Uwimana avuga ko nta kintu kimubabaza nk’iyo yibutse uburyo nyuma yo gutwara inda yabimenyesheje uwayimuteye agahita abihakana yivuye inyuma.

Yagize ati “Nkibura imihango nahise mbimubwira yanga kubyemera, ahubwo ambwira ko azabyemera ari uko abanje kureba umwana nabyaye ko basa.”

Avuga ko nyuma yo kubyara yaje kwiheba cyane kuko hashize umwaka umwe umugabo bari babyaranye ahita apfa ku buryo na nubu ahorana agahinda k’uko umwana we atazi se umubyara.

Ubu buhamya uyu mubyeyi yabutangiye mu mahugurwa y’umunsi umwe yateguwe n’umuryango mpuzamahanga ukora ibijyanye no gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abafite ubumuga, HANDICAP International ku bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kanama 2016.

Uwimana yagiriye inama urubyiruko rutandukanye cyane cyane urw’abakobwa kwirinda kugira irari ry’iby’Isi no kudashima ubuzima rubayemo ngo kuko bishobora kurugwisha mu byago byo gutwara inda zitateguwe nk’uko byamubayeho.

Nicole Nyirabageni ushinzwe ibikorwa by’ubuvugizi n’ubukangurambaga mu muryango wa Handicap International we avuga abantu bahuye n’ibibazo by’ihohoterwa nk’ibi babanza bakabaganiriza mu rwego rwo kubakura mu bwigunge no kongera kubaremamo icyizere cy’ubuzima.

Yagize ati “ Ntabwo tubafasha ibijyanye no kubaha amafaranga ahubwo tubanza kubaganiriza tukabaremamo icyizere, tukabakura mu bwigunge dukoresheje amatsinda twise ay’isanamitima.”

Uwimana yatewe inda ashukishijwe icyayi n'irindazi

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved