00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yamishe urufaya rw’amasasu ku mbwa y’umuturanyi yari yatorotse urugo, rimwe rifata umwana we

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 5 Kamena 2021 saa 08:19
Yasuwe :
0 0

Muri Leta ya Texas imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umugore witwa Angelia Mia Vargas ufite imyaka 24, akurikiranyweho icyaha cyo kugerageza kwica umwana we w’imyaka itanu atabigambiriye ubwo yarasaga imbwa y’umuturanyi yari yatorotse maze isasu rimwe rigafata umwana we w’umuhungu mu nda.

Polisi yo mu Mujyi wa Houston muri Leta ya Texas yatangaje ko umuturanyi w’uwo mugore ari na we nyir’imbwa yaraswaga yabwiye ABC13 ko imbwa ye y’amezi atandatu ifite akazina ka Bruno, yari iri mu nzu ye ariko akumva imokera ku muryango wo hanze.

Nyir’imbwa ngo yatekereje ko umuvandimwe we ashobora kuba agze mu rugo, maze ajya gukingura ngo arore, imbwa ihita imutoroka iragenda.

Amashusho yafashwe na Camera agaragaza sebuja wa Bruno ayirukaho ubwo yari imutorotse ayihamagara ngo igaruke ariko imbwa ikomeza kwiruka igana ku irembo.

Abaturanyi ba Vargas batanze ubuhamya bavuga ko bumvise havuga amasasu atatu n’urusaku rw’umwana warashwe n’umugore wageragezaga gukumira iyo mbwa.

Nyina w’uwo mwana yarasaga imbwa ngo itamuhekura ariko birangira arashe umwana we mu nda.

Polisi ivuga ko uwo mwana yajyanwe mu bitaro kandi atakomeretse bikabije cyane kandi ko n’iyo mbwa yitwa Bruno ubu imeze neza.

Nyuma y’iperereza, Ubushinjacyaha bwavuze ko uwo mugore yafashwe agahanwa ku bwo kurasa amasasu mu baturage ariko nyuma aza kurekurwa by’agateganyo.

Nyiri Bruno utatangajwe amazina yagize ati “ Imbwa yari iri gutambuka hariya ifite impungenge ubwo umugore ahita atangira kurasa. Mbabajwe n’ibyabaye kuri ako kana k’agahungu […] nagiye kumva numva urusaku rw’abantu n’amasasu, yakabaye yabikemuye ukundi.”

Kugeza ubu, nyir’imbwa akurikiranyweho kuyirekura ikajya hanze atayiherekeje na ho Vargas we akurikiranweho kumisha amasasu hagati mu baturage no gukora ibikorwa bishobora kuganisha ku rupfu.

Umugore akurikiranyweho kumisha amasasu hagati mu baturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .