Yahishuriwe kwirukana abanyamahanga muri Uganda! Amagambo atangaje yavuzwe na Idi Amin Dada

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 25 Nzeri 2019 saa 04:32
Yasuwe :
0 0

Abenshi bakunze kwibaza ku magambo yagiye avugwa na Idi Amin wabaye Perezida wa Uganda mu gihe cy’imyaka 8, ndetse akaba n’umwe mu bayobozi baranzwe n’udushya, ushinjwa kuba umunyagitugu no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Amin yayoboye Uganda kuva ku wa 25 Mutarama 1971 kugeza 13 Mata 1979. Muri iki gihe yamaze ku buyobozi yagiye arangwa n’amagambo benshi bemeza ko ya yavugaga atayatekerejeho kuko atari imvugo ikwiriye umuyobozi wo ku rwego rwe abandi bakabihuza no kuba yari yarize amashuri make.

Mu myaka yi 1890 nibwo Abongereza bakoronizaga Uganda bazanye muri iki gihugu abakozi barenga 32 000 bakomoka muri Aziya mu mirimo yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi.

Abanya-Aziya batangiye gukora batera imbere batangira kwiharira ibikorwa by’ubucuruzi muri Uganda.

Amin amaze gufata ubutegetsi yafashe umwanzuro wo kubirukana kuko yabashinjaga kwiharira ubukungu kandi atari Abanyagihugu mu gihe Abanyagihugu bakoraga imirimo y’imbaraga gusa irimo n’ubuhinzi.

Icyatangaje abantu ni uko Amin yavuze ko yahisemo kwirukana Abanyamahanga bari muri Uganda biganjemo abakomoka muri Aziya kubera ko Imana yari yabimweretse mu nzozi.

Yagize ati: “Kuwa 4 Kanama saa kumi n’imwe za mu gitondo ubwo nari muri Karamoja(agace ko mu majyaruguru ya Uganda) narose ko nimpita mfata umwanzuro ako kanya wo kwirukana abaturage batari abanya Uganda bonkaga ubukungu bw’igihugu ariyo mahirwe yonyine Uganda ifite, nahise ngenda nta no kunywa icyayi ntangiza intambara y’ubukungu”.

Andi magambo ni ayo yavugiye muri kimwe mu biganiro yagiranye n’umunyamakuru, aho yamubajije impamvu yihindutse Israel agashyigikira Palestine kandi Israel yaramutoje ibya Gisirikare ndetse akaba yari n’inshuti n’uwahoze ari Ministiri w’ingabo wa Israel Moshe Dayan,

Mu gusubiza, Amin yagize ati “Dayan ndamuzi yabaye inshuti yanjye yanyakiye mu nzu ye ampa ibyo kurya saa sita na nijoro iyo najyaga muri Israel. Nabaga ndi kumwe na Dayan, akazana bande ye ya gisirikare ikancurangira.”

Yakomeje agira ati “ impamvu nabirukanye (abanya-Israel) muri Uganda ni ukubera ubukungu bwa Uganda. Uganda yari igiye kugwa mu gihombo niyo mpamvu nabirukanye”.

Andi magambo atangaje Idi Amin yagiye avuga mu bihe bitandukanye

Andi magambo uyu mugabo azwiho cyane ni uburyo yiherezaga amazina yose y’icyubahiro abaho. Yiyitaga, akanategeka abandi kumwita “ nyakubahwa, Perezida w’ibihe byose, Field Marshall Al Hadji Dogiteri Idi Amin Dada, VC, DSO, MC Imana y’inyamaswa zose zo ku Isi n’amafi yo mu Nyanja, uwigaruriye muri rusange ubwami bw’Abongereza muri Afurika na Uganda by’umwihariko”.

Uretse aya mazina y’icyubahiro, nyuma yo gufata ubutegetsi ahiritse Obote mu 1971, mu ijambo rya mbere yagejeje ku banya-Uganda yagize ati “si ndi umunyapolitiki ariko ndi umusirikare w’umunyamwuga, kubera ibyo ndi umugabo uvuga make, naranzwe no kuvuga make mu kazi kanjye”.

Mu gitabo cya Thomas na Margret Melady cyitwa ‘Idi Amin Dada: Hitler in Africa’, hari aho bandika amagambo ya Amin uko yayavuze aho yagize ati“Rimwe na rimwe abantu bitiranye uko mvuga n’uburyo ntekereza. Sinigeze ngira ubumenyi bwo mu ishuri yewe habe n’impamyabumenyi y’ishuri ry’inshuke ariko rimwe na rimwe mba nzi ibiruta ibyo abafite impamyabumenyi z’ikirenga bazi kubera ko ndi umusirikare nzi uburyo bwo kwitwaramo, ndi umugabo w’ibikorwa”.

Muri iki gitabo kandi hari aho avuga ko nta wamutegeka icyo gukora yitwaje gukomera kuko na we akomeye, ati “sinshaka gutegekwa n’ibihugu bikomeye, nanjye ubwanjye nibona nk’umuntu ukomeye ku Isi, iyo akaba ariyo mpamvu ntashobora gutuma ibihugu bikomeye bintegeka”.

ku wa 16 Kanama mu 2003 Idi Amin yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal, muri Arabie Saoudite aho yari yarahungiye nyuma yo gushaka komeka agace k’Akagera(Tanzania) kuri Uganda ariko Julius Nyerere amubera ibamba ndetse amushozaho intambara yasize avuye ku butegetsi.

Ubwo Idi Amin yarahiriraga kuyobora Uganda mu 1971
Ubwo Idi Amin yari ahetswe n'abazungu b'abongereza ngo yerekane ko akomeye igihugu cye kitagikolonijwe
Mu mwaka wa 1978 ubwo Amin yari ari kurya inkoko mu birori byo kwizihiza imyaka umunani afashe ubutegetsi
Kenshi ibiganiro bya Amin byabaga bisekeje bamwe bakanakeka ko yasaze
Idi Amin yari umusirikare ariko hari amapeti yihaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza