WhatsApp yazanye uburyo bwo gusiba ubutumwa bumaze isaha bwoherejwe

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 15 Werurwe 2018 saa 12:56
Yasuwe :
0 0

Urubuga Nkoranyambaga rwa WhatsApp rwatangije uburyo bushya bufasha abarukoresha gusiba ubutumwa bumaze isaha bwohererejwe umuntu runaka.

WhatsApp imaze kwigarurira imitima ya benshi hirya no hino ku Isi bayikoresha mu kuganira, koherezanya amafoto, amashusho ndetse n’amajwi yatangijwe mu 2010. Ahagana mu Ukwakira 2017, uru rubuga rwashyizeho uburyo umuntu asiba ubutumwa bwoherejwe muri telefone y’undi ariko bigakorwa butararenza iminota irindwi.

WABetaInfo yatangaje ko kugeza ubu WhatsApp yongereye igihe ubutumwa bushobora kumara uwabwohereje akaba agifite ubushobozi bwo kubusiba, kingana n’isaha, iminota umunani n’amasegonda 16. Bivuze ko ubu umuntu ashobora gusiba ubutumwa bwageze muri telefone ya mugenzi we yari yohereje yibeshye cyangwa atabishaka, ashobora kandi no gusiba ikiganiro cyose bagiranye.

WhatsApp ikoreshwa n’abantu barenga miliyari babarizwa mu bihugu 180 ku Isi. Kugeza ubu WhatsApp ntifite uburyo bwihariye bwo kuganira n’abantu ubutumwa bwoherejwe bukaba bushobora kumara akanya butaribika muri telefone y’uwohererejwe.

WhatsApp yazanye uburyo bwo gusiba ubutumwa bumaze isaha bwoherejwe
Ushaka gukoresha ubu buryo hari amabwiriza asabwa gukurikiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza