00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwahoze arinda Milton Obote yabonetse nyuma y’imyaka 51 bikekwa ko yapfuye

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 11 Gicurasi 2021 saa 12:10
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’ imyaka 51 bivuzwe ko yapfuye, Vicent Obodo wahoze arinda Milton Obote wayoboye Uganda, yasubiye mu gace avukamo ka Agora mu karere ka Soroti, yakiranwa ibyishimo n’abaturage ndetse n’abagore be babiri.

Vicent Obodo wari umurinzi wihariye w’uwahoze ari Perezida wa Uganda Milton Obote, yagiye mu buhungiro muri Mutarama 1971 nyuma y’ uko Obote akuwe ku butegetsi na Idi Amin, ari nabwo bwa nyuma abagore be Josephine Ariamo w’ imyaka 76 na Anna Loyce Ideta w’ imyaka 71 baheruka kumuca iryera.

The Citizen dukesha iyi nkuru itangaza ko ubwo imodoka y’Umuryango w’Abibumbye wita ku mpunzi muri Uganda yasesekaraga mu giturage cya Agora, abavandimwe, abana be ndetse n’ abaturanyi basazwe n’ ibyishimo.

Umugore we mukuru, Josephine Ariamo yatangaje ko imyaka yari ishize ari myinshi nta kanunu ke kugeza mu kwezi gushize ubwo bakiraga amakuru ko umugabo wabo akiri muzima. Yongeyeho ko bari baramaze kwakira ko yitabye Imana.

Ati “Mu minsi ya mbere akibura twagerageje kuvugana n’abayobozi ariko ntitwagira icyo tumenya niba umugabo wacu yaba akiriho. Twatunguwe no kwakira telefone itubwira ko akiriho.”

Josephine Ariamo yavuze ko umugabo wabo yabuze bakiri mu myaka yabo y’ubuto. Ati “Yadukundaga twese nk’abagore be, yari umugabo mwiza kandi witanga. Turashima Imana kuba imugaruye mu rugo”.

Vicent Obodo w’imyaka 81 ni we wenyinye mu bari abarinzi ba Perezida Obote ugarutse ari muzima.

Vicent Obodo yatangaje ko ubwo Milton Obote yahirikwaga ku butegetsi mu 1971 bajyanye muri Kenya, hashize iminsi mike Julius Nyerere wayoboraga Tanzania abamenyesha ko ubuzima bwa Obote buri mu kaga.

Bahise bahungira muri Tanzania ari naho Obodo yagumye kugeza mu 1980 ubwo Obote yisubizaga ubutegetsi muri Uganda. Ntabwo Obodo yasubiye muri Uganda nubwo shebuja yari yafashe ubutegetsi, ahubwo yagumye muri Tanzania nk’intumwa ya Obote.

Obote amaze kuvanwa ku butegetsi nanone, ubuzima bwa Obodo bwabaye bubi cyane ngo kuko hari amahirwe menshi yimwaga yakagombye kuba afite ari mu gihugu cye.

Obodo yakirwanywe ibyishimo n'umuryango we nyuma y'imyaka 51 nta kanunu ke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .