00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Vovkovinskiy wari muremure kurusha abandi yitabye Imana

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 24 Kanama 2021 saa 01:04
Yasuwe :
0 0

Igor Vovkovinskiy wari umugabo muremure muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabye Imana azize uburwayi bw’umutima.

VOA yatangaje ko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ari bwo yaguye ku Ivuriro rya Mayo riherereye mu Mujyi wa Rochester muri Leta ya New York.

Vovkovinskiy w’imyaka 38 yamenyekanye cyane mu 2009 ubwo yakoranaga mu ntoki na Barack Obama wari perezida icyo gihe, yagiriye uruzinduko muri Minneapolis.

Obama ari ku rubyiniro yamubonye imbere ye yambaye umupira uciye amaboko wanditseho ngo “Umufana wa Obama urenze abandi mu Isi” maze aramwegera barasuhuzanya.

Yakiriwe mu kiganiro “The Dr Oz Show” gikurikirwa n’abatari bake cyibanda ku mirire,gutakaza ibiro, uko bitwara mu mubano,imibonano mpuzabitsina, gukemura amakimbirane n’izindi ngingo zifite aho zihuriye n’ibyo.

Muri uwo mwaka ni nabwo yagizwe umuntu muremure cyane wabayeho muri Amerika, ashyirwa mu gitabo cy’indashyikirwa cya Guinness World Records. Yapimaga metero 2,34.

Mu 2012 yasabye ubufasha ngo ashobore kugura inkweto zitamubabaza zari bumutware 16.000$. Yakusanyirijwe inkunga ikubye inshuro zirenga ebyiri iyo yifuzaga, ndetse Reebok imukorera inkweto zimukwiye ku buntu.

Mu mwaka wakurikiyeho yagaragaye mu marushanwa y’Abahanzi ya Eurovision, aho yateruye umuhanzikazi w’Umunya-Ukraine, Zlata Ognevich, bari ku rubyiniro.

Nubwo agahigo ko kuba muremure cyane yagaciriye muri Amerika, Vovkovinskiy yavukiye muri Ukraine ku wa 8 Nzeri 1982 ahitwa Bar.

Yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1989 agiye kuvuzwa kuko imisemburo ifasha umubiri gukura yakoraga mu buryo budasanzwe.

Uyu ni wo mupira yari yambaye ubwo yahuriraga na Obama muri Minneapolis
Uyu ni wo mupira yari yamabaye ubwo yahuriraga na Obama muri Minneapolis

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .