00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Umwana uri munsi y’imyaka itanu yarashe anica nyina wari mu nama kuri Zoom

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Kanama 2021 saa 05:54
Yasuwe :
0 0

Shamaya Lynn w’imyaka 21 wari utuye muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabye Imana nyuma yo kuraswa n’umwana we ubwo yari mu nama kuri Zoom na bagenzi be bakorana.

Amakuru yatanzwe na polisi yo mu gace ka Altamonte Springs aho uyu mugore yari atuye avuga ko umwe mu bana be bato yafashe imbunda yari mu nzu, mu gihe ari kuyikinisha bimuviramo kurasa nyina ahita apfa.

Abc News ivuga ko abari bitabiriye iyi nama ari bo batabaje polisi nyuma yo kumva urusaku rw’amasasu bakabona na Shamaya Lynn aguye ariko ntibabashe gusobanukirwa ikibaye.

Polisi ngo yahise itabara ariko ku bw’amahirwe make ihagera Shamaya Lynn yamaze kwitaba Imana.

Kugeza ubu, se w’uyu mwana akaba ari nawe nyiri iyi mbunda yatawe muri yombi, aho polisi ikiri gukora iperereza ngo harebwe niba yari atanze imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho yahita ashyikirizwa ubutabera.

Polisi yahise ihagera ariko isanga Shamaya Lynn yitabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .