00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Umusaza w’imyaka 97 yahuye n’abana yarokoye mu ntambara ya kabiri y’Isi

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 24 Kanama 2021 saa 02:42
Yasuwe :
0 0

Martin Adler w’imyaka 97 yahuye bwa mbere n’abana batatu yarokoye mu ntambara ya kabiri y’Isi ubwo ingabo za Hitler zari ziri gutsindwa mu 1944.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Adler wahoze ari umusirikare wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika warwanye intambara ya kabiri y’isi, yahuye n’abo bakecuru bageze mu myaka 80 baherukanaga ubwo bari impinja.

Bruno, Mafalda na Giuliana bahuriye na Adler ku kibuga cy’indege cya Bologna mu Butaliyani nyuma y’urugendo rw’amasaha 20 Adler yari amaze gukora aturutse muri Florida.

Yaherukanaga n’abo bakecuru bakiri abana ubwo yari umusirikare uri mu kigero cy’imyaka 20 mu gace ka Monterenzio aho we na bagenzi be bari bakambitse mu rugamba rwo guhashya ingabo za Hitler.

Ubwo Adler na bagenzi be bazengurukaga urugo ku rundi bareba niba nta ngabo za Hitler zihishe, hari urugo bagezemo umugore abumvise afata abana be batatu abubikaho inkangara ngo hatagira ubabona.

Adler acyinjira muri urwo rugo, yumvise ijwi ry’umwana akebutse abona inkangara, atungaho imbunda akeka ko ari umusirikare wa Hitler wihishemo.

Mama w’abo bana yahise asohoka mu nzu, yitambika umusirikare ngo atarasa abana.

Adler ati “Urebye mama wabo ni we wabaye intwari, si njye. Uribaza guhagarara imbere y’imbunda ugasakuza ngo ‘Ntimunkorere ku bana!”

Uwo musaza avuga ko ubwo uwo mubyeyi yamwitambikaga ngo atarasa, haburaga gato akarekura amasasu.

Rachelle Donley, umukobwa wa Adler yabwiye AP ko ubwo abantu bari bari mu rugo kubera icyorezo cya Covid-19 aribwo yigiriye inama yo gushyira ifoto ya se n’abo bana ku mbuga nkoranyambaga.

Iyo foto yaje kubonwa n’umunyamakuru wo mu Butaliyani, Matteo Incerti wanditse ibitabo bitandukanye ku Ntambara ya kabiri y’Isi. Yaje kumenya agace Adler n’ingabo bari kumwe babagamo.

Byaje kurangira hatambutse inkuru mu kinyamakuru cyo muri ako gace, baza kugwa kuri abo bana bari ku ifoto, nubwo ubu babaye abakecuru.

Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo bamenyanye ariko bakomeza gutegereza ko ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 zoroshywa bagahura imbonankubone.

Roberta Fontana, umwuzukuuru wa Giuliana Naldi umwe mu barokowe na Adler yavuze ko ari iby’agaciro kuba nyirakuru atararashwe.

Ati “Kumva ko Martin yashoboraga kurasa ubu umuryango wanjye ukaba utari kuba uriho, ni ibintu bikomeye.”

Biteganyijwe ko Adler azamara iminsi mu Butaliyani by’umwihariko mu gace bamazemo igihe ari abasirikare nyuma yerekeze i Roma aho yifuza guhura na Papa Francis.

Iyi foto Adler yayifashe ubwo yari mu kazi mu Butaliyani nyuma yo kurokora abana batatu yasanze nyina yahishe
Adler (hagati) yishimana n'abo yarokoye mu myaka isaga 70 ishize ubwo yari umusiirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .