00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Umupolisi yatangariwe cyane kubera uburyo asa nka The Rock

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 29 Kanama 2021 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Umupolisi wo muri Leta ya Alabama yabaye ikimenyabose kubera ukuntu asa bidasanzwe na Dwyne Johnson uzwi ku izina rya The Rock, wamenyekanye cyane mu gukina filime.

Uwo mupolisi witwa Eric Fields yatangiye gutangarirwa nyuma y’aho umuyobozi wa Polisi mu gace ka Morgna ashyiriye ifoto y’uwo mukozi kuri Facebook.

Inkuru dukesha CNN ivuga ko Eric Fields ufite ipeti rya Lieutenant, amaze imyaka isaga 17 akora muri Morgan. No mu kazoi aho akorera, bagenzi be bamuzi ku kazina ka The Rock kubera uburyo basa cyane.

Yagize ati “Hashize igihe banyita amazina nka The Rock cyangwa umwana Vin Diesel yabyaye mu buto bwe, ngendana na byo. Birasekeje cyane kandi birashimishije nubwo nibwira ko bishobora kuba atari byiza.”

Ibyo gusa kwa Lt. Eric Fields na The Rock byafashe indi ntera ubwo byageraga ku rubuga rwa TikTok, abantu bagasamira hejuru ayo mashusho kugeza aho ubu amaze kurebwa n’abasaga miliyoni 1,6.

The Rock cyangwa se Dwyne Johnson ni umukinnyi wa filime wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wakinnye muri filime zamamaye cyane nka The Jungle Cruise, Fast and Furious n’izindi zitandukanye.

Lt. Eric Fields amaze imyaka myinshi ari umupolisi muri Alabama
Ababonye ifoto ya Lt. Eric Fields (ibumoso) bemeza badashidikanya ko asa neza nka The Rock (iburyo)

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .