USA: Inyoni ziravugwaho imyitwarire nk’iy’abasomye ku gasembuye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ukwakira 2018 saa 03:28
Yasuwe :
0 0

Inyoni z’ubwoko butandukanye zo mu Mujyi wa Gilbert muri Leta ya Minnesota, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ziravugwaho guhanuka mu biti no kugwa mu buryo butari busanzwe bumenyerewe aho bikekwa ko ziba zagize aho zihurira n’agasembuye.

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Gilbert, Ty Techar, abinyujije kuri Facebook yavuze ko ntawe ukwiye guhangayika kuko mu bigaragara izi nyoni ziba zasinze.

Techar yavuze ko izi nyoni ziba zitasomye ku nzoga, ahubwo iyi myitwarire yaturutse ku kurya inkeri zahiye mbere y’igihe kubera ubukonje.

Ati “Inyoni nyinshi ntabwo zimukiye mu majyepfo, rero biragaragara cyane kurusha mu myaka yashize. Imyijima y’inyoni zikiri nto ntabwo ifite ubushobozi bwo guhangana n’imisemburo nk’inyoni nkuru.”

Ibirebana no gusinda kw’izi nyoni kandi byanemejwe na Anna Pidgeon, Umwarimu mu Ishami ry’Amashyamba n’Inyamaswa muri Kaminuza ya Wisconsin, washimangiye ko ari ibintu bisanzwe.

CNN ivuga ko Pidgeon yagaragaje ko inkeri akenshi usanga zihisha igihe ibihe by’ubukonje bwinshi bitangiye zitarasarurwa, kandi nyinshi mu nyoni zitunzwe n’imbuto.

Ati “Iyo ziziriye zitakaza icyerekezo, zitakaza ubushobozi bwo guhunga uwashaka kuzigirira nabi, ndetse zikananirwa guhitamo icyerekezo cyiza igihe zigiye kuguruka.”

Kuri Laura Erickson wanditse igitabo "National Geographic Pocket Guide to Birds of North America”, ngo izi nyoni ntizasinze ahubwo uku kugenda zigwa aho bidakwiye biri guterwa n’ubwinshi bwazo muri iki gihe zigerageza kwimuka.

Abaturage bagiriwe inama yo kutazibangamira, ahubwo iyo babonye yaguye bakagerageza kuyishyira ahantu hatuma ibasha kuruhuka ku buryo n’izanzamuka yongera ikaguruka.

Imbuto inyoni ziri kurya ngo ziri gutuma zimera nk'izasinze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza