USA: Imirambo 11 y’impinja yasanzwe mu gisenge cy’inzu yahoze ari uburuhukiro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Ukwakira 2018 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Imirambo 11 y’impinja, ku wa Gatanu yasanzwe mu gisenge cy’inzu yahoze ari uburuhukiro iherereye Detroit muri leta ya Michigan, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Polisi yatangaje ko iyi mirambo yasanzwe mu nzu ya Cantrell Funeral Home, yabonywe n’abafundi bari mu bikorwa byo kuyivugurura ngo igirwe ikigo kiberamo ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro.

Abakozi mu Kigo gishinzwe ibijyanye no gutanga ibyangombwa muri Michigan (Licensing and Regulatory Affairs, LARA), basanze imirambo icyenda mu dukarito, mu gihe indi ibiri yari mu masanduku.

CNN ivuga ko polisi yahise itegeka ko basaka inzu yose ariko ntibagira indi mirambo cyangwa ikindi kintu basangamo, iriya 11 yahise ijyanwa gupimwa ngo hamenyekane inkomoko yayo.

Iki kinyamakuru cyagerageje guhamagara iyi nzu y’uburuhukiro, ariko nimero bahamagaye ibohereza kuri telefone yo mu kindi kigo.

Muri Mata 2018 nibwo LARA yafunze Cantrell Funeral Home kubera amakosa arimo kubika nabi imirambo, ku buryo hari iyo basanze yaratangiye gushenguka.

Iyi nzu yaruhukiragamo imirambo bari gutegura ngo ishyingurwe cyangwa itwikwe.

Imirambo 11 y'impinja yasanzwe mu gisenge cy'iyi nzu yahoze ari uburuhukiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza