Bill Doris uherutse kwitaba Imana ku wa 24 Ugushyingo 2020, ntiyari yarigeze ashyingirwa ndetse nta n’umwana yagiraga. Yapfuye afite imyaka 83, asiga abwiye inshuti ye ya hafi yitwa Martha Burton kuzita ku mbwa ye, Lulu, bari bamaranye imyaka umunani basangira akabisi n’agahiye.
Nyakwigendera ajya gupfa yasize avuze ko Lulu ye ayiraze umutungo we wa miliyoni 5$ (asaga miliyari 4.9 Frw), ndetse ategeka ko Burthon agomba kuzajya ayitaho agahabwa umushahara buri kwezi.
Uwo mukecuru w’imyaka 88 yatangaje ko n’ubusanzwe Doris akiri muzima ari we wari ushinzwe kwita kuri Lulu, igihe shebuja yabaga yagiye mu yindi mirimo adahari.
Ati “Mu by’ukuri sinzi icyo nabitekerezaho kubabwira ukuri uko byagenze ngo afate uyu mwanzuro, ariko yarayikundaga cyane.”
Burthon yavuze kandi ko we na Lulu nta buryo abona uwo mutungo bazawutakazamo, ashimangira ko azarinda isezerano ry’inshuti ye agaharanira gushimisha iyo mbwa umunsi ku munsi ndetse akayereka urukundo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!