USA: Havumbuwe ibiceri bishobora kugaragaza irengero ry’uwabaye umunyabyaha ruharwa ku Isi

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 4 Mata 2021 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Hari ibiceri 17 by’Abarabu bimaze kuvumburwa mu duce dutandukanye two muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bigaragazwa ko byakozwe mu myaka ya kera, ku buryo bishobora kuzafasha kumenya irengero rya Captain Henry Every, ufatwa nk’umunyabyaha ruharwa mu mateka y’Isi.

Ku wa 7 Nzeri 1695 nibwo Umwongereza,Captain Henry Every wari usanzwe ari umusare, yateze igico ubwato bw’Abahinde bwarimo Abayisilamu bavuye mu rugendo rutagatifu i Mecca.

Ubwo bwato bwari buzwi nka “Ganj-i-Sawai” bwari ubw’umwami witwaga Aurangzeb watwaye u Buhinde imyaka isaga 49; bwashimuswe burimo zahabu, ifeza n’andi mabuye y’agaciro byabarirwaga hagati ya 449,474 $ na 829,799 $. Ugereranyije n’iyo myaka, ayo mafaranga mu Isi ya none yabarirwa mu ma miliyari ari nayo mpamvu bwiswe “ubujura bw’ubwato bwibiwemo ibifite agaciro kanini”.

Captain Henry Every n’itsinda ry’abambari be basaga 150 nyuma yo kurwana inkundura bigabiza ubwato, batangiye gufata ku ngufu bamwe mu bagenzi, barabatoteza abandi barabica.

Amateka agaragaza ko kugeza ubu uwo mugabo ari we wakoze ubushimusi bw’ubwato bufite agaciro kanini, ndetse akabarwa nk’umunyabyaha ruharwa wabayeho ku Isi. Iyo wanditse kuri Google “World’s First Manhunt [amagambo yakoreshwaga bamuvuga]”, uhita ubona ibitabo, filimi n’inkuru nyinshi byamugarutseho.

Ku rundi ruhande ariko irengero rye n’ayo mabandi ntiryamenyekanye, kuko bagiye bihishahisha mu bihugu bitandukanye by’umwihariko iby’Amerika n’ahandi.

Yagiye ahigishwa uruhindu ngo aryozwe ibyo yakoze kubera igitutu u Buhinde bwashyize ku wari umwami w’u Bwongereza, William III, ariko yari yamaze guhungira muri Bahamas. Hakomeje gukorwa iperereza hashakwa aho yaba yararengeye ariko biba iby’ubusa ntiyafatwa.

Kugeza ubu icyo abanyamateka bazi ni uko yerekeje muri Irlande mu 1696 ari naho yataye ubwo bwato yari yarahinduriye imiterere n’izina akabwita “Fancy”, gusa aho yahise ahungira ntihazwi.

Mu 2014 ni bwo umunyamateka, Jim Bailey, yavumbuye igiceri cya mbere cyari kiriho inyandiko z’Icyarabu mu busitani bwa Sweet Berry Farm ho muri Leta ya Rhode Island ibarizwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Ubusesenguzi bwerekanye ko cyakorewe muri Yemen mu 1693.

Nyuma y’aho havumbuwe ibindi biceri icumu i Massachusetts, bitatu muri Rhode Island, bibiri muri Connecticut n’ikindi kimwe muri North Carolina. Byose bikekwa ko byaba byarakoreshejwe na Captain Every n’abantu be nyuma yo gusahura ubwo bwato.

Jim Bailey avuga ko azakomeza gukora ubuvumbuzi bwimbitse ashaka n’ibindi bimenyetso.

Ati “Kuri njye igihora kinejeje ni ukuvumbura si amafaranga. Ikintu cyiza kurusha kubona ibi byose ni inkuru ndende bibumbatiye”.

Umuhanga mu by’ibisigaratongo, Sarah Sportman, akurikije ibyo biceri bigenda bivumburwa, avuga ko “bisa n’aho habayeho uburyo bupanze bwo kuyobya ihererekanywa n’inkomoko by’amafaranga. Birasa n’aho bamwe mu bari bagize ririya tsinda [rya Every] bemeranyije kujya gutura muri New England”.

Ubushakatsi kuri ibyo biceri burakomeje hanashakwa ibindi bimenyetso byagaragaza irengero rya Captain Henry Every, kandi abashakashatsi bizera ko bizagira uruhare rukomeye mu gutahura ibijyanye n’uwo mugabo ufatwa nk’umwe mu bakoze ibyaha bidasanzwe mu mateka y’Isi.

Hakomeje kugenda havumburwa ibiceri byo mu kinyejana cya 17, bikekwa ko bifite aho bihuriye na Captain Henry Every ufatwa nk'umunyabyaha ukomeye mu mateka y'Isi (ifoto Today's hotspot)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .