USA: Hateguwe amarushanwa yo kumara amasaha 30 mu isanduku

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Nzeri 2018 saa 10:08
Yasuwe :
0 0

Pariki ikunze kuberamo ibikorwa by’imidagaduro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, USA, yateguye amarushanwa atangaje yo gushakisha umuntu ufite ubushobozi bwo kumara amasaha 30 mu isanduku ifunze.

Aya marushanwa yateguwe na Six Flags yo mu mujyi wa Saint-Louis muri leta ya Missouri, ateganyijwe ku itariki 13 Ukwakira 2018.

Ikinyamakuru News San-Antonio kivuga ko umuntu uzatsinda irushanwa azahembwa amadolari 300, akanemererwa kwinjira mu gice cy’iyi pariki kigenewe abanyacyubahiro.

Umuntu yemerewe kuva muri iyi sanduku igihe akeneye gukoresha ubwiherero gusa, izindi mpamvu zose zizafatwa nko gutsindwa.

Abazitabira aya marushanwa bagomba kuba bafite hejuri y’imyaka 18, bemerewe kwitwaza ibiringiti n’imisego ndetse na telefoni zigendanwa, aho bazashyirirwaho uburyo bwo kuzishyiramo umuriro.

Abazitabira amarushanwa bagomba kuba bafite hejuru y'imyaka 18

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza