00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Hari gukorwa ubwiherero bushobora kujya bupima indwara

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 3 Ukwakira 2021 saa 09:01
Yasuwe :
0 0

Inzobere zo muri Kaminuza ya Duke muri Leta ya Carolina y’Amajyaruguru, ziri mu bushakashatsi bugamije gukora ubwiherero bugezweho buzajya bubasha gutandukanya imyanda yavuye mu mubiri wa muntu bukayipimamo indwara zitandukanye.

Ni rya buye rimwe rigiye kujya ryica inyoni ebyiri. Ni ukuvuga uko uzajya ujya mu bwiherero kwikiranura n’umubiri, ukahava uzi n’uburyo ubuzima bwawe buhagaze.

Ubu buryo bwiswe Duke Smart Toilet Lab bucyageragezwa, aho ubwo bwiherero buzashyirwamo uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha mu kumenya indwara ziri mu nkari no mu musarani by’umuntu.

Umwe mu bari gukora ubushakashatsi, Prof Sonja Grego yavuze ko ubwo bwiherero nibwuzura buzabasha gupima indwara nka kanseri, indwara zo mu nda, indwara zidakira n’ibindi.

Ntabwo biramenyekana igihe ubu bwiherero buzagerera ku isiko n’uko buzaba bugura, nkuko 7Sur7 yabitangaje.

Hari gukorwa ubushakashatsi ku bwiherero umuntu azajya ajyamo bukamupima indwara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .