00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Batunguwe no kubyuka bagasanga miliyari $50 kuri konti yabo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 4 Nyakanga 2021 saa 04:06
Yasuwe :
0 0

Mu gihe cy’iminsi ine, Darren James n’umuryango we babarirwaga mu baherwe bake ku isi, nyuma yo kubyuka bagasanga kuri konti yabo hagezeho miliyari 50 z’amadolari batazi aho yaturutse.

Icyakora ibyishimo by’uwo muryango wo muri Louisiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntibyamaze kabiri kuko Chase Bank yaje kumenya ko yakoze amakosa ikohereza ayo mafaranga aho atagombaga kujya, bakayakuraho.

Kugira ngo ubyumve neza, nka Mark Zuckerberg washinze Facebook umutungo we ubarirwa akayabo ka miliyari 97 z’amadolari akaba ku mwanya wa Gatanu mu baherwe ku Isi, bivuze ko James n’umuryango we yabarushaga miliyari 47 gusa mu minsi mike ishize.

James usanzwe ari umukozi wa sosiyete yubaka inzu zigezweho. Kuwa Gatandatu ushize nibwo we n’umuryango we batunguwe no gusanga ako kayabo kageze kuri konti yabo.

Uyu mugabo yabwiye CNN ko yatunguwe, agatangira kwibaza niba hari mwene wabo w’umuherwe waba wayamushyiriyeho.

Bakomeje kwituriza ariko amafaranga ntibayakoraho, bigeze kuwa Kabiri Chase Bank imenya amakosa yakoze ya mafaranga yongera kuyakuraho.

James yavuze ko ibyo bibazo byabaye ku bantu benshi bakoresha iyo banki, nubwo nyuma byaje gukemuka.

Ubusanzwe kubona amafaranga kuri konti yawe utazi inkomoko yayo ntubimenyekanishe muri Amerika birahanirwa.

James yavuze ko yanze gukoresha ayo mafaranga kuko yari abizi ko atari aye kandi nta n’inshuti cyangwa umuvandimwe wamubwiye ko yayamwoherereje.

Yavuze ko iyo aza gusanga ari amafaranga yahawe koko, yari kuyakoresha afasha abababaye.

James n'umuryango we batunguwe n'akayabo k'amafaranga yashyizwe kuri konti yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .