00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Abagenzi n’abapilote b’indege ya Delta Air Lines bahuriye ku mugenzi baramuboha

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 6 Kamena 2021 saa 09:52
Yasuwe :
0 0

Abagenzi n’abapilote bari mu ndege ya DL 386 ya sosiyete y’Abanyamerika ikora ubwikorezi bwo mu kirere, Delta Air Lines, bahuriye ku mugenzi wahagurutse mu byicaro bye akajya gukomanga aho abayitwaye bicaye, bamuboha amaboko n’amaguru.

CNN yatangaje ko kuwa 5 Kamena 2021 ari bwo iyo ndege yahagurutse i Los Angeles yerekeza i Nashville, imaze umwanya muto ihagurutse uwo mugenzi ajya gukomanga ku rugi rw’icyumba abapilote bicayemo.

Umugenzi umwe yahise ahaguruka aramusunika undi yitura hasi, akomeje gushaka kuhakomanga bituma indege iparika igitaraganya aho yari igeze muri New Mexico.

Abo bapilote n’abagenzi baramufashe bamuzirika amaguru n’amaboko bajya kumushyira mu gice cy’inyuma cy’indege kugeza ubwo abakozi ba FBI baje kumufata batangira iperereza.

Abenshi mu bagenzi bari muri iyo ndege batangaje ko byari byabateye ubwoba ngo kuko bamaze kumuzirika yakomeje gusakuza cyane ati “Muhagarike iyi ndege.”

Umwe muri abo bagenzi, Jessica Robertson, we yafashe amashusho ibyo biri kuba ayashyira kuri Twitter ye, yandikaho ati “Biteye ubwoba!”

Kugeza ubu ntibirasobanuka icyateye uwo mugenzi kwitwara atyo, ndetse ntihanamenyekanye niba yagendaga wenyine muri iyo ndege cyangwa hari abandi yari ari muri gahunda imwe nabo.

FBI imaze kumutwara, indege yasubukuye urugendo ikomereza i Nashville nk’uko byari biteganyijwe.

Abagenzi n'abapilote bahuriye ku mugenzi wakomangaga aho abatwaye indege biceye bamuzirika amaboko n'amaguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .