00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwibutso ku Munsi Mpuzamahanga wa Chocolats

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 8 Nyakanga 2021 saa 08:04
Yasuwe :
0 0

Buri tariki ya 7 Nyakanga Isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Chocolats, uyu ni umunsi wubahirizwa cyane kuko Chocolats ziri mu biribwa bikundwa na benshi cyane ku Isi yose.

Ikinyamakuru Wired Magazine kigaragaza ko uyu munsi watangiye kwizihizwa mu 1550 utangirira i Burayi, kuva icyo gihe watangiye kujya wizihizwa ku Isi yose.

Chocolats ni kimwe mu bicuruzwa bifite isoko ryagutse ndetse bigaragarira mu zicuruzwa aho ubushakashatsi buheruka bwagaragaje ko mu 2019 hacurujwe izifite agaciro ka miliyari 137.599 z’amadorali.

Kuba izi chocolats zose zicuruzwa, Afurika ibigiramo uruhare runini kuko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa, FAO, ryagaragaje ko muri Côte d’Ivoire ariho haboneka cocoa nyinshi, igihingwa gikorwamo chocolats.

Mu 2020-2021, Côte d’Ivoire yagize umusaruro wa toni 2150 za cocoa, iki gihugu gikurikirwa na Ghana yasaruye toni 850.

Uyu musaruro watumye havuka uruganda rwa Afrikoa rukorera muri Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Cape Town, uru ruganda rukora chocolats z’umwimemere zagenewe Abanyafurika.

Chocolats zikorerwa muri uru ruganda zivanwa mu bihingwa byo muri Afurika, 55% by’ikawa iba irimo n’ituruka mu Rwanda, uru ruganda rukaba rwaragiyeho mu guteza imbere cocoa ziva muri Afurika n’abahinzi bazo.

Umwihariko w’ izi chocolat ni uko buri muntu wese ashobora kuzirya haba ukunda isukari n’utayikunda, kuko zigira ubwoko butandukanye bukozwe mu buryo butandukanye.

Kuva mu 2018 chocolats za Afrikoa zatangiye gucuruzwa mu Rwanda aho zitangwa n’ikigo cya GPA Holdings Ltd ziboneka mu mahoteli, amaresitora, amaguriro ndetse no mu maguriro yo kuri murandasi.

Chocolats za Afrikoa ziboneka mu maguriro atandukanye mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .