00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruhinja rwo muri Alabama rwemejwe nk’urwavukiye ibyumweru bike kurusha abandi ku Isi

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 11 Ugushyingo 2021 saa 03:51
Yasuwe :
0 0

Umwana w’umuhungu wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaciye agahigo ko kuba uwa mbere wavukiye ibyumweru bike kandi akabasha kubaho nyuma yo kuvuka afite ibyumweru 21 n’umunsi umwe, apima amagarama atageze kuri 500 mu gihe ubusanzwe nibura umwana ashobora kuvukira ibyumweru 40.

Uyu mwana wahawe amazina ya Curtis Means yavukiye i Birmingham muri Leta ya Alabama umwaka ushize ku wa 5 Nyakanga aho yari yavukanye n’impanga ye C’Asya we wahise witaba Imana ku munsi ukurikiyeho.

Ku mezi 16 amaze avutse aho yari yavukanye amagarama 420, Cutis Means yemejwe mu gitabo cyandikwamo uduhigo cya Guiness des Records nk’umwana wa mbere ku Isi wavukiye igihe gito kurusha abandi kandi akabasha kubaho nyuma yo kuvuka mbereho ibyumweru 19 ku gihe gisanzwe giteganyijwe.

Abana bavuka batagejeje igihe bakunze guhura n’ibyago byinshi byo kutabasha kubaho ariko nyuma y’amezi atatu Cutis yabashije kuvanwa ku byuma byamufashaga guhumeka ndetse aza gusezererwa muri Mata uyu mwaka ubwo yari amaze iminsi 275 mu bitaro yitabwaho n’abaganga.

Cutis yakomeje gukurikiranwa n’abaganga bamufasha guhumeka no kurya akoresheje umunwa ndetse na n’ubu hari udupira duto agifite tumufasha kubona umwuka mwiza wo guhumeka, icyakora abaganga bemeza ko kugeza ubu ubuzima bwe bwifashe neza.

Dr. Brian Sims witwa ku Buvuzi bw’Abana bato muri Kaminuza ya Alabama avuga ko mu myaka 20 y’uburambe mu kazi ko kwita ku bantu nk’abo, ntawe umeze nka Cutis yigeze abona ndetse agashimangira ko uyu mwana yifitemo imbaraga zidasanzwe.

Cutis yakuyeho agahigo kari gafitwe n’uwitwa Richard Hutchinson we wari waravukiye ibyumweru 21 n’iminsi ibiri aho yari akuyeho agahigo kari kamaze imyaka 34 ku wavukiye Ottawa muri Canada afite ibyumweru 21 n’iminsi itanu.

Uruhinja rwo muri Alabama ni rwo rwemejwe nk’urwavukiye ibyumweru bike kurusha abandi ku Isi
Michelle Butler n'umwana we Curtis agaragaza akanyamuneza, aha yerekana ko yahawe icyangombwa
Curtis ari mu gituza cy'umubyeyi we. Muri iyi foto harimo n'umuganga w'abana bato Dr Brian Sims
Curtis aracyakenera umwuka w'inyongera umufasha guhumeka neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .