00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rw’indege rwahagaze bitunguranye kubera umugenzi wasagariye umukozi

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 29 Ukwakira 2021 saa 11:52
Yasuwe :
0 0

Indege ya sosiyete American Airlines yahagaritse urugendo ubwo yari iri mu kirere kubera umwe mu bagenzi wasagariye umukozi ukora muri iyo ndege.

Byabaye kuri uyu wa Gatatu ubwo iyo ndege yari ihagurutse ku kibuga cya John F. Kennedy International Airport muri New York yerekeje kuri John Wayne Airport muri California.

Byabaye ngombwa ko iyo ndege igwa igitaraganya muri Colorado kugira ngo uwo mugenzi abanze ashyikirizwe inzego z’umutekano.

Ntabwo American Airlines yigeze itangaza uko byagendekeye uwo mukozi wayo gusa batangaje ko badashobora kwihanganira imyitwarire iyo ariyo yose ibangamira umukozi wabo.

Iyo sosiyete yatangaje ko mu gihe uwo mugenzi atarafatirwa ibyemezo n’inkiko, bo bamaze kumufatira imyanzuro yo kuba nta ndege ya American Airlines azongera kugendamo.

Amakuru avuga ko umukozi wo mu ndege yasitaye kuri uwo mugenzi ubwo yari ahatangirwa ibinyobwa, undi akamwadukira akamuhondagura, akanamuvusha amaraso.

American Airlines yatangaje ko uwo mugenzi wakubise umukozi wayo atazongera kugenda mu ndege zayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .