Urugendo rw’igitabo mu icapiro kugeza ubwo umusomyi akibonye mu biganza bye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ukwakira 2017 saa 10:52
Yasuwe :
0 0

Mu gihe hari bamwe bibwira ko kugira ngo igitabo gisohoke ari ibintu byoroshye, abamenyereye ibyo gukora ibitabo bavuga ko bisaba akazi gakomeye gakorwa amanywa n’ijoro bitewe n’ubwoko bw’igitabo, ingano yacyo n’ibikigize.

Ntaganda Michel ufite uburambe bw’imyaka irenga icumi mu bijyanye n’amacapiro, akaba umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Icapiro rya Techno Market yasobanuye inzira igitabo kinyuramo mu icapiro kugira ngo umusomyi abe afite igitabo cyiza mu ntoki ze.

Ntaganda avuga ko kugira ngo igitabo kiboneke habaho akazi gasaba ubwitonzi bwinshi mu byiciro bitandukanye.

Inyigo y’igitabo kigiye kwandikwa

Ntaganda avuga ko nyuma y’uko umwanditsi amaze kunoza umwandiko we haba hakurikiyeho kujya mu icapiro. Iyo ageze mu icapiro habanza gukorwa inyigo y’igitabo (devis) y’ibizakenerwa ngo igitabo kiboneke hagendewe ku miterere yacyo n’uburyo nyiracyo abyifuza, nko kumenya impapuro zizakoreshwa, ingano y’igitabo (format), umubare w’amabara n’ibindi. Ibyo iyo birangiye hakurikiraho akazi ko gucapa.

Gutunganya umwandiko (Pre-Press)

Nyuma yo gukora inyigo na nyiri igitabo ayemeje, imirimo ihera muri ‘pre-press’ ariho harimo igice cya ‘Design’ kinoza umwandiko ugashyirwa ku ma paji (layout) maze umwanditsi na we akongera agasoma akareba neza niba nta kantu kamucitse k’ikosa.

Iyo amaze kubikosora byose ashyiraho umukono we wemerera icapiro gukomeza akazi. Hanyuma ikindi gice cyo muri Pre-press kigashyira ya nyandiko igize igitabo kuri ‘plates’ (amabati akoreshwa mu macapiro). Ubu ni uburyo bwo gucapa bwatangijwe n’Umudage Johanes Gutenberg bukaba bwaranakoreshejwe mu gucapa Bibiliya ya mbere.

Imashini yatangiye gukoreshwa n'Umudage Gutenberg

Gucapa

Ntaganda yakomeje agira ati “Gukora ibitabo binini ntabwo hakoreshwa ‘imprimante’ zisanzwe, haba hari imashini zabugenewe ‘Offset machines’ zikoresha ‘plates’ ziriho inyandiko noneho imashini ikajya ibicapa ari ho ibikuye.

Plates ishyirwaho umwandiko ikinjiza muri offset printing machine

Imirimo isoza

“ Mu gihe imashini ya mbere iba yacapye birambuye (hariho amapaji 4, 8 cyangwa menshi), imashini ikurikiyeho ikora akazi ko kuzinga, gukata no kuringaniza impapuro ku buryo amapaji akurikiza ingano y’igitabo kuko mbere biba biri ku rupapuro rurambuye biruta ingano y’igitabo kirangiye."
Igitabo gisozwa habaho kugiteranya kugira ngo amapaji agize igitabo afatane. Ibi bikorwa mu buryo butandukanye burimo gukoresha inzuma, Kole (Glue) kudoda n’ibindi. Hashyirwaho kandi igifuniko cyacyo kuko cyo gikorwa ukwacyo maze, bamara kubihuza na cya gitabo cyakozwe igitabo kikaba kirabonetse.

Umwihariko wa Techno Market

Ntaganda avuga ko icapiro rya Techno Market rifite imashini nyinshi buri yose ikaba ifite icyo ikora kandi bakaba bafite ubushobozi bwo gucapa ibitabo byinshi mu gihe gito. Uretse kandi ibijyanye no gucapa ibitabo, Techno Market itanga serivisi zo kwandika ku bintu binyuranye nko kwandika ku byapa, amatasi n’ibikombe (branding) gushushanya ku myenda n’ibindi ndetse no kugeza ku bantu ibikoresho bibafasha kwamamaza ibyo bakora.

Imashini iteranya impapuro
Imashini ikata impapuro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza