Umuzungukazi wihinduje umwirabura agiye kuza muri Afurika kwiga umuco

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 15 Ukwakira 2017 saa 01:50
Yasuwe :
1 0

Martina Big, umunyamideli w’umuzungukazi yihinduye uruhu rwe ngo abe umwirabura agiye kuza muri Afurika ahereye muri Kenya ngo yige imico y’abirabura.

Martina Big, Umudagekazi w’imyaka 28, yabwiye televiziyo ITV yo mu Bwongereza ko azamara igihe muri Kenya yiga kuba umwirabura, dore ko nyuma yo kwiteza imiti ihindura uruhu ngo ubu yumva ari umwiraburakazi wuzuye.

Yagize ati “Ngiye kujya muri Afurika mu bihugu bitandukanye … Kenya niho nzabanziriza mpure n’abantu tuganire imbonankubone banyigishe amwe mu mateka yabo.”

Martina Big yibagishije n’amabere, arayongera ubu niwe ufite manini kurusha abandi ku mugabane w’u Burayi.

Yahoze ari umukozi wo mu ndege, afite uruhu rwera nk’abandi bazungukazi ariko aza kugenda agana abaganga ngo bamutera imiti irimo uturemangingo twa melanin ihindura uruhu rwe ku buryo avuga ko byamutwaye amadolari abarirwa mu bihumbi 60.

Ukuza muri Afurika kwavugishije benshi, bamwe bamubwira ko umuco w’Abanyafurika ashaka kwiga atari mwiza, abandi banenga isura ye ngo yihinduye mubi.

Martina Big atarihindura umwirabura
Umukunzi we Michael aramushyigikiye ndetse nawe yatangiye kwiteza imiti imuhindura umwirabura
Martina Big yanongereye amabere, ubu ahiga ab'i Burayi kugira manini

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza