00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyisilamukazi w’i Kigali utangaje! Asengera mu madini yose

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 19 Gicurasi 2021 saa 11:38
Yasuwe :
0 0

Umugore utuye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, yemeza ko ari umuyoboke w’idini ya Islam ariko usengera mu madini yose kuko yasanze Imana abantu bose basenga ari imwe.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, nyuma gufatirwa mu cyuho na Polisi ari gusengera mu rugo rw’umuturage ruherereye mu Kagari ka Katabaro Murenge wa Kimisagara yifatanyije n’abayoboke b’Itorero Isoko y’Umugisha, yemeje ko kwifatanya n’andi madini kuri we ntacyo bitwaye.

Gukoresha Bibiliya no kuririmba indirimbo zihimbaza Imana ni bimwe mu bidasanzwe kuri we kuko yemeza ko akiri umuyoboke w’idini ya Islam.

Ati “Njye ndi umuyisilamu ariko na none kuko nzi ko Imana ari imwe ahambereye hafi ni ho njya gusengera, aha mpaje inshuro ebyiri kandi nsenga nta bwoba mfite.”

Yakomeje ashimangira ko azi neza ko ibyo akora bitemewe muri iryo dini rya Islam ndetse hari abamufata nk’igicibwa, gusa ngo abikora ashaka kwiyeza umutima.

Mu minsi ishize yafatanywe n’abo basenganaga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ubwo bari mu cyumba cy’amasengesho ari benshi.

Ubwo bamwe mu bayoboke b'Itorero Isoko y'Umugisha barenze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 bafatwaga, uyu mugore uvuga ko ari Umuyisilamu yari kumwe na bo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .