00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuvuno warahindutse; impungenge ku bagore badukanye ingeso yo gukodesha abana bo gusabisha

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 2 Nyakanga 2021 saa 02:44
Yasuwe :
0 0

Hari igihe buri metero 100 wagendaga mu gace k’ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali, wahuraga n’umuntu usabiriza, bamwe bafite ubumuga bw’ingingo ariko abandi benshi bafite ingingo zose n’ubuzima busa nk’ubumeze neza, babaga bari aho basabiriza mu rwego rwo kwishakira amaramuko gusa.

Uwo muco waje gucyendera bitewe n’uko Abanyamujyi baje kuvumbura imitwe y’abo basabirizi, ariko n’inzego za Leta zikaza ingamba ku buryo gusaba bitari ibintu byoroshye.

Ku rundi ruhande ariko, abarinzi bajya inama inyoni zijya izindi. Nyuma y’uko abakora ubusabirizi babuze uko babigenza, bamwe muri bo bahinduye umuvuno, biga amayeri ateye impungenge yo gukodesha abana bakavuga ko babyaye impanga, bityo bagowe no kuzirera muri ibi bihe bitoroshye bya Covid-19 akaba ari yo mpamvu bakeneye ubufasha.

Iyi mitwe ikunze gutanga umusaruro kuko abantu twese tugirira impuhwe abana, ku buryo kubona abana babiri cyangwa barenga mu maboko y’umubyeyi ukubwira ko atari bubone ifunguro abaha ku mugoroba, akenshi bidukora ku mutima abafite ikofi imeze neza bakitanga.

Umurerwa Odette ni umwe muri abo bagore, akaba atuye mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge. Yavuze ko ibihe bya Covid-19 na Guma mu Rugo yabikurikiye byamugizeho ingaruka kuko atunzwe no guca inshuro, bityo ahitamo kwinjira mu bikorwa byo gusabiriza.

Yagize ati “Njye ntunzwe no gusabiriza kubera ubukene,hari ubwo ufata umwana w’umuturanyi cyangwa w’inshuti yawe ukamwitwaza kugira ngo abantu babone ko ubabaye bahite baguha amafaranga.”

IGIHE yagerageje kuvugana n’abandi bagore basabiriza bafite abana benshi ariko ntibatanga amakuru, gusa, Mukansanga Patricia yatubwiye ko hari umugore azi w’inshuti ye ufite izo ngeso, akagomba kuzana abana benshi kugira amafaranga ahabwa yiyongere.

Ati “Yaranyibwiriye ngo azana umwana w’umuturanyi we kugira ngo abone amafaranga menshi, ananyemerera ko iyo atashye aba ari itegeko kugira icyo asigira nyina w’uwo mwana aba yatwaye akajya kumusabisha.”

Imiterere y’izi ngeso igena ko umuntu utiye umwana akenshi w’umuturanyi cyangwa uw’indi nshuti, yishyura amafaranga ari hagati ya 1000 Frw na 2000 Frw.

Bizagwira Prince utuye mu Mujyi wa Kigali yemeza ko izi ngeso ari mbi cyane ku iterambere ry’abana b’Abanyarwanda, avuga ko aterwa agahinda n’uburyo abagore basabiriza bitwaje abana mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Aba bagore bagakwiye gufatwa bagahanwa kuko baba bigisha abana ingeso mbi, bikomeje gutya bishobora kugera ku rwego rubi rudashimishije.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Ushinzwe imibereho Myiza y’Abaturage, Nshutiraguma Esperance, yemeza ko ikibazo cy’abagore basabiriza batiye abana gihari ariko bari mu rugamba rwo kukirwanya.

Ati “Gutira abana ni igisebo ku mubyeyi uba wamutije no ku wamufashe akamujyana gusaba. Twagiye duhura n’icyo kibazo ariko abo byagaragayeho barakurikiranywe kandi n’ubu biracyahari ariko ni urugamba rugikomeza mu kubikurirana.”

Yongeyeho ko amaseta aba bagore basabiraho yashyizweho inzego z’umutekano kugira ngo zifashe mu guca uwo muco mubi.

Ibikorwa byo gutira abana bo gusabisha biteye impungenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .