00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuvandimwe wa Britney Spears yahishuye uko ababyeyi be bamushyizeho igitutu ngo akuremo inda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Ukwakira 2021 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi akaba n’umukinnyi wa filime Jamie Lynn Spears uvukana n’umuhanzikazi Britney Spears yatangaje ko ababyeyi be bamushyizeho igitutu ngo akuremo inda yasamye afite imyaka 16.

Iyi ngingo ni imwe mu ziri mu gitabo gishya yitegura gushyira hanze yise ‘Things I Should Have Said’ aho agaruka ku bintu atekereza ko aba yaravuze kera ariko ntabikore. Iki gitabo kizajya hanze ku wa 18 Mutarama 2022.

TMZ yatangaje ko yabonye amakuru ari mu gitabo cye agaragaza ko uyu mugore w’imyaka 30 ubwo yabwiraga ababyeyi be James Parnell Spears [Jamie Spears] na Lynne Spears ko atwite mu 2007 bamubwiye ko agomba gukuramo inda.

Yagize ati “Baje mu cyumba cyanjye bagerageza kunyumvisha ko kugira umwana kuri icyo gihe mu buzima byari igitekerezo kitari cyo. Bambwiye ko bizangiza akazi nkora. Bati ‘uracyari muto cyane, ntuzi icyo uri gukora. Hari ibinini wafata. Twagufasha kukwitaho kuri iki kibazo’. Buri umwe wari unkikije yashakaga ko iki kibazo kirangira.”

Uyu mugore yavuze ko yanabwiwe kutabwira mukuru we Britney Spears ibyo gutwita kwe, avuga ko kandi icyo gihe ahubwo aribwo yari amukeneye cyane. Uyu mwana Jamie Lynn yanze gukuramo inda ye birangira amwibarutse.

Jamie Lynn afitanye umwana witwa Maddie Briann Aldridge na Casey Aldridge bahoze bakundana. Uyu mwana ni na we yatwise mu 2007 ababyeyi be bagashaka ko akuramo inda ye. Afitanye undi mwana w’umukobwa w’imyaka itatu witwa Ivey Joan Watson na Jamie Watson babana.

Mu muryango wa Britney Spears hamazemo iminsi uruhuri rw’ibibazo ku ikubitiro byaturutse ku makimbirane yaturutse hagati ya Britney Spears na se aho uyu mukobwa yashakaga kwigenga.

Kuva mu 2008 kugeza ubu se wa Britney, Jamie Spears, ni we wakurikiranaga ibikorwa bye byose birimo gufata imyanzuro itandukanye mu buzima bwe, gusurwa no gusura, ibijyanye n’amasezerano ashobora gukora n’ibindi [Conservatorship].

Ni inshingano yari yarahawe kuko Spears yafatwaga nk’ufite ikibazo cy’imitekerereze ku buryo yari akwiriye umuntu umuba hafi.

Nubwo byagenze bityo, uwo muhanzikazi ntiyigeze abyishimira kuko yavugaga ko yashyizweho igitsure gikomeye ndetse ubuzima yari abayeho bukaba bwari nka gereza. Se wa Britney Spears yambuwe inshingano zo kureberera umukobwa we mu mpera za Nzeri 2021.

Jamie Lynn (iburyo) hamwe na mukuru we Britney Spears
Jamie Lynn Spears yavuze ko ababyeyi be bari bagiye gutuma akuramo inda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .