00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamerika yakatiwe igifungo nyuma yo kwitsamurira ku biribwa muri supermarket

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 Kanama 2021 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

Iby’ubu ntibikinishwa! Umugore wo muri Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye gufungwa hafi imyaka ibiri n’amade y’ibihumbi 30 by’amadolari, azira kwitsamurira ku biribwa mu nzu zibicuruza zizwi nka Supermarket.

Margaret Ann Cirko yabikoze yikinira muri Werurwe 2020 ubwo Isi yose yari itaramenya byinshi kuri Covid-19. Ngo yinjiye muri supermarket agenda yitsamura yigamba ko afite Covid-19. Ubwoba bwatashye imitima y’abakiliya yasanzemo utaretse abakozi baho hantu, barirukanka ndetse bamwe na n’ubu ngo ntibarahasubira.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo urukiko rwakatiye uwo mugore w’imyaka 37, igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’ibiri ndetse n’igifungo gisubitse cy’imyaka umunani, kubwo guteza akaduruvayo n’ubwoba abaturage.

Joe Fasula, nyiri supermarket yangirijwe ibiribwa, yavuze ko kubera kwitsamura ari na ko acira ku biribwa, byatumye bajugunya ibifite agaciro k’ibihumbi 35 by’amadolari, ni ukuvuga hafi miliyoni 35 Frw. Babijugunye kuko nta mukiliya wari ugishaka kugura ibiribwa bikekwa ko biriho Covid-19.

Uwo mugore agitabwa muri yombi bamujyanye kumupima basanga nta Covid-19 afite, gusa ntibyavanaho ibibazo yateje.

Ibiribwa Cirko yitsamuriyeho byose byarajugunywe kugeza ubwo bihombeje supermarket hafi miliyoni 35 Frw
Joe Fasula, nyiri supermarket yavuze ko ibyakozwe na Cirko byagabanyije abakiliya babaganaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .