Uyu munyamakuru yahiguye ibyo yari yavuze ubwo umukino wari urangiye ku wa Gatatu, Chelsea imaze gutsinda Atlético Madrid ibitego 2-0, ikayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-0.
Mbere y’uko uyu mukino uba, mu kiganiro 10 Zone kiba hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa mbiri n’igice z’umugoroba kuri Radio 10, Mugenzi Faustin ‘Simbigarukaho’, yavuze ko Chelsea idashobora gusezerera Atlético Madrid, yemeza ko niramuka ibikoze, azanywera igikoma muri studio.
Yari yagize ati “Chelsea nidasezererwa ku kinyuranyo cy’ibitego bibiri, ncibwe kumara telemusi y’igikoma gishyushye. Atlético iratsinda!”
Chelsea nidasezererwa kuri difference ya 2 ncibwe kumara Telemusi y'igikoma gishyushye
Atletico win!!!!
— Faustinhosimbigarukaho (@simbigarukaho_f) March 17, 2021
Bitandukanye n’ibyo uyu munyamakuru yari yavuze, umukino warangiye Chelsea itsinze ibitego 2-0. Mugenzi we bakorana mu kiganiro 10 Zone, Jado Max ’Söyüncü’, na Julius Chita bari batumiye kuri uyu mukino, bombi bamuzaniye telemusi irimo igikoma, bamusukira mu gakombe, atangira kukinywera muri studio.
Si ubwa mbere Mugenzi Faustin yari akoze intego agatsindwa ndetse bikarangira asabwe guhigura ibyo yari yiyemeje.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, yogoshewe muri studio nyuma y’uko yari yavuze ko Manchester United nitsinda Manchester City mu mukino wa Premier League, bizagenda bityo.
Uwo mukino wabaye tariki ya 7 Werurwe 2021, warangiye Manchester United itsinze Manchester City ibitego 2-0 bya Bruno Fernandes kuri penaliti ndetse na Luke Shaw.
Nyuma y’uko @simbigarukaho_f avuze ko Man United nitsinda Man City bamwogoshera muri Studio uku niko byagenze, Nyuma y’umukino. #LesKiganzas pic.twitter.com/tMQQLmeB2x
— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) March 8, 2021
Gusa, nyuma y’uko atsinzwe ku ntego ya kabiri, ku wa Kane, Mugenzi Faustin yatangaje ko atazongera gutega.
Abinyujije kuri Twitter, yagize ati “Sinzongera gutega, murabeho.”
Sinzongera gukora Bet!! Byee Byee
— Faustinhosimbigarukaho (@simbigarukaho_f) March 18, 2021


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!