Ku wa 16 Mutarama 2021 ni bwo Lucile Randon yapimwe asanganwa Coronavirus ariko nta bimenyetso agaragaza, ndetse nawe ubwe yivugira ko atigeze anatekereza ko yaba yarayanduye.
Amaze kubwirwa ko ayifite, yishyize mu kato mu macumbi abamo ntiyongera kujya hamwe n’abandi, arakurikiranwa kugeza ubwo yongeye gupimwa bagasanga yarayikize.
Uyu mukecuru ufatwa nk’aho ari we ukuze kurusha abandi mu Burayi ndetse akaba uwa kabiri ufite imyaka myinshi ku Isi mu bakiriho, ubu ntabasha kureba ndetse no kugenda yicazwa mu kagare.
Umuvugizi w’ayo macumbi Randon na bagenzi be b’ababikira babamo, David Tavella, yatangaje ko uwo mukecuru nta bwoba bw’icyorezo yagaragazaga ahubwo yari ahangayikishijwe na bagenzi be ngo atabanduza.
Ati “Ntiyigeze ambaza ku bijyanye n’ubuzima bwe ahubwo yambazaga ku myitwarire ye. Urugero yambazaga niba aho gufatira ifunguro cyangwa aho kuryama hahindurwa.”
Randon wahawe ububikira mu 1944, BFM yamubajije niba nta bwoba yari afite igihe yari amaze kumenya ko arwaye COVID-19, arasubiza ati ”Oya nta bwoba nigeze ngira kuko sinatinyaga gupfa.”
Mu buryo butangaje, birasa n’aho nubwo yakize, gupfa ntacyo byari bimubwiye kuko yabwiye itangazamakuru ati “Nishimiye kubana namwe ariko nakifuje kuba ndi ahandi hantu, hamwe na musaza wanjye mukuru, sogokuru na nyogokuru.”
Lucile Randon yavutse ku wa 11 Gashyantare 1904. Azuzuza imyaka 117 ku wa 11 Gashyantare 2021.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!