00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunsi wahariwe Imiserebanya: ibidasanzwe ku mibereho yayo

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 14 Kanama 2021 saa 07:25
Yasuwe :
0 0

Buri wa 14 Kanama, Isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Imiserebanya. Ntibizwi neza igihe waba waratangiriye kwizihizwa, gusa iyo tariki iyo yageze, abashakashatsi, abita ku bidukikije, ibigo by’amashuri n’abakunzi bayo bajya kuyisura muri za pariki n’ahandi iba hagamijwe kurushaho kuyisobanukirwa.

Magingo aya hagaragazwa ko imiserebanya irimo amoko akabakaba 6.000, gusa iracyashyirwa mu cyiciro cy’inyamaswa zibangamiwe kubera uko yicwa.

Nk’ubu ubwoko bw’iba mu nzu bukunze kwibasirwa n’abatuye mu mijyi, aho usanga bayicisha imiti yica udukoko.

Ku munsi nk’uyu, abahanga mu byerekeye inyamaswa bashishikariza abantu gusoma inkururu zijyanye n’imiserebanyea izwi cyane nka Godzilla (yakinishijwe muri filime y’Abayapani mu 1954), uwitwa Puff the Magic Dragon (waririmbwe na Peter, Paul na Mary mu 1963) kandi bakaganiriza abana ku bijyanye na yo.

Banabashishikariza gushyira amashusho y’ubwoko bw’imiserebanya bakunda ku mbuga nkoranyambaga zabo, bakandikaho amagambo ashimishije bashaka.

Ibidasanzwe ku miserebanya

Mu moko akabakaba 6.000 y’imiserebanya harimo uwitwa “Basilisk” wahimbwe “Yesu Kristu” kubera ko ushobora kugenda hejuru y’amazi ukagera muri metero esheshatu utaribira.

Uwo mu bwoko bwitwa “Komodo” uboneka cyane muri Indonésie wo ushobora gukura ukagira uburebure bwa mero eshatu cyangwa ukarenzaho gato, ukaba wanapima ibiro bisaga 135.

Mu gihe inyamaswa nyinshi zihumurirwa zikoresheje amazuru, imiserebanya yo ikoresha ururimi. Irarusohora igakurura umwuka, ikongera ikarwinjiza maze rugakora ku rusenge rw’akanwa ikabasha kumenya ibyo ari byo.

Igira amaraso akonje bigatuma ihora ikeneye izuba kugira ngo ikomeze ibeho.

Imyinshi muri yo ikura amazi mu byo irya, ku buryo iramutse itanegereye ahantu hari amazi ntacyo byayitwara.

Itunzwe no kurya ibyatsi bigufi cyane, udukoko n’amagi y’izindi nyamaswa ntoya.

Imwe muri yo ishobora kwihinduranya amabara bitewe n’aho iri. Yose iyo icitse imirizo ntibirangirira aho kuko yongera kwimeza.

Uretse Antarctica, indi migabane yose igaragaraho imiserebanya. Impamvu ni uko uwo wo ukonja cyane kandi iba ikeneye aho igerwaho n’izuba.

Ikindi gitangaje ku miserebanya, abasobanura inzozi bavuga ko kuyirota bivuze ko uba uri mu byago.

Umuserebanya witwa Basilisk ufite ubushobozi bwo kugenda hejuru y'amazi
Ubu ni bwoko bw'imiserebanya witwa Komodo ushobora kugira uburebure bwa metero eshatu

Reba umuserebanya ushobora kugenda hejuru y’amazi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .