Umukobwa wasinze akabuza imodoka gutambuka yavugishije benshi i Nyabugogo (Amafoto)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 30 Mata 2018 saa 10:19
Yasuwe :
0 0

Mu mpera z’icyumweru, umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 20 wagaragaye yasinze agafunga umuhanda wa Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, yatunguye benshi.

Uyu mukobwa yagaragaye yafunze umuhanda wa Kaburimbo uri haruguru ya Gare ya Nyabugogo, yabujije imodoka zose kugenda.

Yaryamye mu muhanda hagati ari guhagarika ibinyabiziga byose byamunyuragaho ibindi agashaka kubyicaraho.

Kimwe mu byatangaje benshi ni uburyo abaturage bageragezaga kumukura mu muhanda yahitaga atangira kubatuka no gushaka kubakubita.

Gusa nyuma y’uko akomeje gukora ibi bikorwa, bamwe mu banyerondo bo mu Murenge wa Kimisagara baramuteruye bamushyira ku mpande z’umuhanda aba ariho yiryamira. Imodoka y’Umurenge wa Kimisagara niyo yaje kumutwara.

Abantu benshi batunguwe no kumubona yaryamye ku modoka
Yaryamye ku modoka nta kibazo na kimwe afite
Abashinzwe umutekano nibo bamukuye mu muhanda bamushyira mu nkengero zawo
Nyuma imodoka y'Umurenge wa Kimisagara niyo yamutwaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza