Umukobwa wambaye ubusa ngo yongerere abakozi morali yahawe urw’amenyo

Yanditswe na Habimana Jean Baptiste
Kuya 5 Ugushyingo 2017 saa 12:20
Yasuwe :
1 1

Abantu benshi bifashe ku munwa banagaragaza umujinya ukomeye nyuma yo kubona umukobwa wo mu Mujyi wa Warsaw muri Pologne agendagenda imbere y’ibiro bye yambaye ubusa mu gikorwa cyahawe inyito yo kongerera abakozi marali mu kazi.

Uyu mukobwa utatangajwe amazina yagaragaye yikuyemo imyambaro yose, ahubwo afite amataratara n’inkweto, azenguruka iruhande rw’ibiro. Iki gikorwa cyibukije benshi agace ko muri filime y’Urwenya y’Abanyamerika ‘The Wolf of Wall Street’ yasohotse mu 2013, yayobowe na Martin Scorsese.

Umukoresha we ni we bivugwa ko yamwishyuye ngo azenguruke ibiro bye n’iby’abandi bakozi, ibyo bagenzi be bakorana bise agahomamunwa. Nyuma yo kuzenguruka yerekana ubwambure bwe yasubiye mu biro bye, arongera arambara ariko induru yari yose mu bo bakorana batunguwe no kumubona mu mwambaro wa Adamu.

Bamwe mu bo bakorana batunguwe n’iyi myitwarire bo bita ko idahwitse, bagize icyo bavuga kuri uyu mukobwa.

Mossad yagize ati “Indangagaciro ntizicyubahirizwa. Amafaranga ayoboye isi mu buryo bugaragara.”

Undi mukozi witwa Buu yagize ati “Isi irarangiye…abantu bari kwitwara nk’inyamaswa, bakigurisha ngo babone amafaranga bagatakaza ubudahangarwa n’icyubahiro basanganywe. Birababaje kandi biteye isoni.”

Undi muntu utaratangaje izina rye yavuze ko ibyavuzwe byose ari ubujiji. Yagize ati “Uyu mukobwa yashakaga kwambara ubusa kandi yarabikoze. Sinabikunze ariko nanone twe kubifata nk’amahano. Natunguwe no kubona bamwe bitwara nk’aho ari ubwa mbere babonye umukobwa wambaye ubusa.”

Metro yatangaje ko nyuma y’aho video y’uyu mukobwa azenguruka mu bakozi yambaye ubusa, ikwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, ngo yaba yarahise yivana ku kazi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza